Rubavu: Abacururizaga hafi ya Sebeya bishimiye kongera kwemererwa gukora nyuma y’Umwaka Inzu zifunze

Abaturage bafite inzu muri Centre ya Mahoko na Kabirizi mu Mirenge ya Kanama na Rugerero zikaba zari zimaze umwaka zifunzwe, bishimiye icyemezo cya Guverinoma cyo kubakomorera zikongera gukorerwamo, kuko isesengura ryakozwe ku mushinga wo kubungabunga umugezi wa Sebeya ryagaragaje ko ibyago by’uko wakongera kwibasira abawuturiye byagabanutse.

Byari ibyishimo ku baturage bafite inzu muri centre y’ubucuruzi ya Mahoko mu Murenge wa Kanama n’iya Kabirizi mu Murenge wa Rugerero ubwo bamenyeshwaga ko Guverinoma ikomoreye inzu zabo z’ubucuruzi.

Ubu zishobora kongera gukorerwamo, nyuma y’umwaka urenga zifunze kubera ibiza bya Sebeya.

Imiryango y’ubucuruzi hagati 160 na 180 niyo yakomorewe.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen (Rtd) Albert Murasira, yagaragaje ko gufata umwanzuro wo gukomorera izi nzu byashingiye ku isesengura ryasuzumye uruhare rw’umushinga wo kubungabunga Sebeya no kubaka Damu n’inkuta ku mugezi wa Sebeya, maze bigaragara ko ibyago by’uko Sebeya yakongera kwibasira abayituriye byagabanutse.

Avuga ko uretse uyu mushinga wacubije ibyago byashoboraga guterwa n’ibiza, kwimura abaturage bari batuye mu manegeka nabyo byagize uruhare mu igabanuka ry’abashoboraga guhutazwa n’ibiza muri iri tumba rirangiye.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi ivuga ko imiryango irenga ibihumbi bitanu yimuwe ivanwa ahashyira ubuzima mu kaga iracumbikirwa, gusa harimo gutegurwa uko yasubizwa aho yari ituye dore ko ibiza bitigeze bihibasira. (RBA)

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen (Rtd) Albert Murasira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *