Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize rwamuritse urubuga rushya rwitwa ‘Ishema’ ruzafasha mu kunganira abakoresha kwishyura imisanzu y’abakozi babo ku gihe bidasabye gukora ingendo, bajya ku cyicaro cya RSSB cyangwa ahandi byakorerwaga.
Ni urubuga kandi ruzafasha abarukoresha kutamara igihe bategereje serivisi dore ko ngo byafataga hagati y’iminsi 3-5 ari ko kuri uru rubuga bizajya bifata iminota 5 gusa nyuma yo gushyiramo imyirondoro yose y’umukozi.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro yagaragaje ko urwo rubuga rwashyizweho hashingiwe ku mbogamizi z’abakoresha n’amakuru bahawe n’abafatanyabikorwa ndetse n’inama zabo.
Mu Ugushyingo 2024, nibwo RSSB yatangaje ko guhera muri Mutarama 2025, igipimo cy’imisanzu y’ubwiteganyirize kizazamuka kikava kuri 6% cyari gisanzweho kikagera kuri 12%, agabanwa mu buryo bungana hagati y’umukozi n’umukoresha kandi iryo zamuka rizakomeza buhoro buhoro, mu 2030 kikazagera kuri 20%.
Amafoto
