Abakunzi b’Ikipe ya Rayon Sports, bahize ko bazuza Sitade Amahoro kuri saa 18:30 zo kuri uyu wa Gatandatu, mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona izakiramo Mukura VS&L.
Uyu mukino ugiye gukinwa, Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 46, mu gihe Mukura VS&L iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 30.
Ibyumweru bibi byari bishize abakunzi ba Shampiyona y’u Rwanda batayiha amaso, bitewe n’imikino mpuzamahanga ya FIFA, yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyo mu 2026 kizakinirwa muri ‘USA-Canada-Mexique’.
Umukino Rayon Sports iheruka kwakirira kuri Sitade Amahoro, n’ubanza wa Shampiyona wayihuye na APR FC mu kwezi k’Ukuboza k’Umwaka ushize [2024], aha nabwo Sitade yarasendereye.
Kuri iyi nshuro, barifuza kongera gusubiramo ibi bihe bagize, muri uyu mukino uvuze byinshi ku rugamba rw’igikombe, cyane ko iri kuribwa isataburenge na APR FC ku mwanya wa kabiri n’amanota 42.
Mbere yo ku munsi nyirizina, itike ya macye iri ku mafaranga 2000 Frw, mu gihe ku munsi w’umukino izaba igura 3000 Frw.
Itike ya mbere mbere y’umukino, iri kuri 1.000.000, ari nako bizaba bimeze ku wa Gatandatu.
Sitade Amahoro igiye kwakira uyu mukino, yatangiye kubakwa mu 194 yubatswe ba Sosiyete y’Abashinwa, China Civil Engineering Construction Corporation. Icyo gihe, yakiraga abafana babarirwa mu bihumbi 25.
Nyuma y’Imyaka 38 yubatswe, mu Mwaka w’i 2022, Sosiyeye y’Abanyaturukiya, SUMMA, yatangiye imirimo yo kuyivugurura mu rwego rwo kuyijyanisha n’igihe.
Iyi mirimo yatwaye Imyaka irengaho ibiri gato, yuzura muri Nyakanga 2024. Nyuma yo kuvugururwa, kuri ubu, yakira abafana 45,000.
Umukino wa mbere wayikiniweho nyuma yo kuvugurwa, wahuje APR FC na Rayon Sports, icyo gihe amakipe yombi yaguye miswi y’u 0-0.
Nyuma yo kuvugururwa, Rayon Sports imaze kuhakinira imikino itatu, yombi yayihuje na APR FC. Uko ari itatu, nta gitego na kimwe irayitsindamo.
Ubwo yubakwaga bwa mbere, Ikipe ya Mukura VS&L yari mu bihe byiza, bitandukanye n’uko ubu bimeze.
Gusa, ibirungo by’uyu mukino ni byinshi, cyane ko Mukura VS&L yitwaye neza i Huye mu mukino ubanza yakiriyemo Rayon Sports.
Amafoto