Roberto Firmino wamamaye muri Liverpool yiyeguriye Imana

Ku Myaka 32 y’Amavuko, Umunya-Brazil, Roberto Firmino, yagannye inzira y’ivugabutumwa, aho kuri ubu yabaye Pasiteri.

Kuri ubu, Firmino ni Pasiteri w’Idini yashinze ubwe, nyuma yo kuvuga ko Umuhamagaro yawukuye mu gihe yamaze muri Liverpool, by’umwihariko uko yabonaga abafana baririmba mu gihe cy’Umukino uhuza Liverpool na Everton.

Ahamya amakuru yo kwiyegurira Imana, yabinyujije mu magambo yaherekesheje Ifoto yashize ku Mbuga nkoranyambaga ari hamwe n’Umugore we, aho yagize ati:“Nyuma yo kwiyegurira Kirisitu, ubu Imitima yacu yasazwe n’Ibyishimo. Turifuza ko abantu barangwa n’Urukundo kandi bakadusanga tukabigisha Inzira igana uwiteka. Nyuma ya ruhago, kuri ubu twatangiye urugendo rushya. Turi abakozi b’Imana kandi tuzakora uyu Muhamagaro mu izina ryayo”.

Mu gihe cy’Imyaka 8 yamaze muri Liverpool, Firmino yayitsindiye ibitego 111. Yibukirwa ku butatu bwe, aho yatanyaga na Sadio Mane na Mo Salah.

Muri Liverpool, Firmino yegukanye Ibikombe bitandukanye, birimo Igikombe cya Shampiyona iyi kipe yaherukaga mu Myaka 30, Igikombe cya UEFA Champions League, Igikombe cy’Isi cy’Amakipe n’ibindi..

Nyuma yo gusoza amasezerano muri Liverpool, yerekeje mu Ikipe ya Al-Ahli muri Shampiyona ya Arabiya Sawudite.

Abakinnyi bakinana na Firmino muri Al-Ahli nka; Allan Saint-Maximin, Riyad Mahrez, Franck Kessié na Edouard Mendy, bavuga ko ari intangarugero mu Mico no mu myifatire.

Asezerwaho n’abafana ba Liverpool, n’imwe mu mashusho atazibagirana yaranze ubuzima bwe, cyane ko byari bimeze nk’isengesho kuri we riruta ayandi.

Nyuma yo kugera muri Arabiya Sawudite, yafashije ikipe ye gusoreza ku mwanya wa gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *