Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rweretse itangazamakuru Umusore n’umukunzi we ndetse na nyina w’uwo musore bakekwaho icyaha cy’ubujura.
Yaberekanye kuri uyu wa 15 Gicurasi [5] 2025. Muri ki gikorwa cyo kuberekana cyabereye mu kicaro cya RIB, herekanwe kandi abandi 14 bafashwe bakekwaho ubujura bwa Telefone.
Uyu musore yakoraga akazi ko mu Rugo, yarwibyemo Amadolari Ibihumbi y’Amanya-Canada, yiba na Telefone.
Akimara kubyiba, yahise ajya kubitsa Nyina amwe muri aya mafaranga, andi ayabitsa uyu mukunzi we, kugira ngo akomeze asibanganye ibimenyetso.
RIB yavuze ko aya Madolari yibwe umushyitsi wari wasuye urugo rwakorwagamo n’uyu musore, inatangaza ko asaga Miliyoni 4 amaze kugaruzwa.
Akomza ku byaha bombi bakurikiranyweho, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko Umusore akurikiranyweho ubujura, mu gihe Nyina n’Umukunzi we bakurikiranyweho kubika ibijurano.
Ati‘‘Uriya mubyeyi n’umukunzi bakurikiranyweho icyaha cyo kubika ibijurano.’’
Murangira yaboneyeho gusaba abaturage kuba maso no kugira amakenga, birinda kubika ibintu byose bitazwi inkomoko.
Ati:‘‘Umuntu wibye amafaranga akaza akayakubitsa ntabwo uvuga ngo ntabwo nari mbizi. Uzi ubushobozi bw’umuntu, azanye Milyinoni 10 araguhaye ngo ubike, kuki utagira amakenga? Kuba yayaguhaye ngo uyabike wabaye ikitso cye. Umuntu akiba ibikoresho akazana ngo mbikira ugomba kugira amakenga’’.
Mu bandi beretswe Itangazamakuru, harimo abakekwaho kwiba Telefone 332, zose hamwe zifite agaciro kabarirwa mu y’arenga Miliyoni 77 Frw.
RIB yavuze ko izi Telefone zibwe ahantu hatandukanye harimo nko: Mu Nsengero, mu Bukwe, ubwambuzi n’ahandi…
Amafoto