RDB yasheshe amasezerano yemereraga ‘Igikombe cy’Isi cy’Abavetera’ gukinirwa mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko rwasheshe amasezerano rwari rufitanye n’Ikigo Easy Group Exp, yo kwemerera iki Kigo gutegura mu Rwanda imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri Ruhago.

Itangazo RDB yashyizwe hanze rivuga ku iseswa ry’aya masezerano THEUPDATE yaboneye kopi, rigira riti:”Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, dutangaje ko dusheshe amasezerano twari dufitanye na Easy Group Exp, yari agamije gutegura Igikombe cy’Isi cy’Abavetera (VCWC 2024)”.

Rikomeza rigira riti:”Iki cyemezo cyashingiwe ku bushishozi ndetse n’ubwumvikane hagati y’impande zombi”.

“Ibi byose, byahise bishyira akadomo kuri iyi mikino yari iteganyijwe kubera mu Rwanda mu Kwezi kwa Nzeri (9) uyu Mwaka”.

Uretse kuba iyi mikino itazabera mu Rwanda, iri tangazo rivuga ko n’amasezerano Easy Group Exp yari ifitanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, nayo yahagaritswe, bityo iki kigo kitemerewe gukoresha Ibirango bya Visit Rwanda cyamamaza iyi mikino. 

Iyi mikino yari igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yari iteganyijwe kuzitabira n’abahoze ari ibikonyozi muri ruhago, barimo nk’Umunya-Brazil Ronaldinho, Oliver Khan, George Weah, Jimmy Gatete, Patrick Mbona n’abandi..

Muri Gicurasi 2024, hari hashyizwe hanze uburyo bwo kugura amatike.

Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri Ruhago ni cyo gikorwa cya siporo cyagutse mu bihuza abatagikina.

Byari biteganyijwe ko kizabera mu Rwanda inshuro eshatu zikurikiranya.

Muri kiganiro n’Itangazamakuru cya tariki ya 01 Ukuboza 2023, Perezida wa VCWC, Fred Siewe, yari yavuze ko ashishishikariza Abanyarwanda kugura amatike kuko ari abanyamahirwe kuba bakiriye iri rushanwa rigiye kuzamura ibenderwa ry’u Rwanda.

Yagize ati:“Abanyarwanda bagerageze bagure amatike kuko imibare iri kutwereka ko bashobora gucikanwa. Abo hanze bari kuzigura cyane. Muzi ko itike ya mbere yaguriwe mu Bufaransa? Ntabwo twari tubyiteze”.

“Mureke tuzane Ronaldinho mumubone mbere. Kuko ushobora kuzasanga Abanya-Uganda cyangwa Abanya-Tanzania buzuye Stade Amahoro kurenza abenegihugu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *