Putin yatangaje ko ateganya guha Abanzi ba ‘USA n’Uburayi’ Imbunda zijyanye n’igihe

0Shares

Prezidansi y’Uburusiya yaraye itangaje ko ibihugu by’Uburayi n’Amerika biha Ukraine intwaro zo kurasa ku butaka bw’icyo gihugu buzihanganira na byo.

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yatangaje ko na we agiye guha intwaro abanzi b’Amerika n’Uburayi mu rwego rwo kubihimuraho.

Avugana n’abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru byo ku rwego mpuzamahanga i St Petersburg, Perezida w’Uburusiya yavuze ko igihugu cye kirimo gutekereza ku buryo cyatanga intwaro zigezweho zirasa kure ku banzi b’Amerika n’Uburayi aho baherereye hose.

Mu magambo ye, Vladimir Putin yavuze ku bisasu biraswa kure Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza biha Ukraine.

Amagambo ya Putin yasaga n’aca amarenga ko ashobora guha intwaro abanzi ba Leta zunze ubumwe z’Amerika nk’abarwanyi bashyigikiwe na Irani bari muri Irake na Siriya.

Aba bakunze kugaba ibitero ku ngabo z’Amerika bakoresheje ibisasu bya rutura n’indege za gisirikare zitagira abapilote.

Gusa ku bireba Ubwongereza ntiharamenyekana umwanzi wabwo Uburusiya bwaha intwaro zo kuburwanya.

Abajijwe ku magambo perezida Putin yatangaje, Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko Ukraine yahawe amabwiriza yo gukoresha intwaro yahawe n’Amerika.

Yavuze ko hari ahantu itagomba kurenza mu gihe irasa ku butaka bw’Uburusiya hafi y’Umupaka wabwo na Ukraine. (VoA)

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *