Abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda mu Karere ka Gicumbi baravuga ko amavuriro bubakiwe yatumye nta muturage ucyambuka umupaka mu buryo butemewe agiye gushakira Service z’ubuvuzi hakurya mu gihugu cy’abaturanyi.
Gusa barasaba ko bakwegerezwa iguriro ry’imiti idatangwa n’izi poste de Sante kuko kuyibona byo ngo bikibagora.
Poste de Sante ya Katuna iri muri Metero nke uvuye aho u Rwanda, ku ruhande rw’akarere ka Gicumbi, rugabanira n’igihugu cya Uganda.
Musiimenda Patience ni umuturage waturutse uganda dusanze kuri iyi poste de Sante waje kuhivuriza avuga ko nabo iyi poste de sante bajya bayikoresha.
Zimwe muri izi poste de Sante zubatswe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda hafi ya zose Leta yazishyize ku rwego rwa kabiri ku buryo zitanga service zisumbuyeho ugereranyije n’izisanzwe.
Ibi byatumye nta muturage ukirembera mu rugo cyangwa ngo babe bakwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bajya kwivuriza hakurya mu gihugu cy’abaturanyi.
Gusa iyo bandikiwe imiti idatangwa n’izi poste de Sante babura aho bayigura, bagasaba ko hashyirwa Farumasi ku mupaka yajya ibafasha kubona imiti mu buryo bworoshye.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Emmanuel Nzabonimpa avuga ko, bari gushaka rwiyemezamirimo ubifitiye ubushobozi ndetse n’ubushake washyira farumasi yafasha abaturage mu kubona imiti byihuse.
Kugeza ubu mu karere ka Gicumbi ku mupaka w’u Rwanda na Uganda hubatswe Poste de Sante 19 zose zifashishwa n’abaturage mu kubona service z’ubuvuzi hafi.
Izi zaje ziyongera ku zindi zigera kuri 75 ziri mu mirenge itandukanye y’aka karere idakora ku mupaka.