Polisi y’u Rwanda yasubije uwayandikiye ku rubuga nkoranyambaga rwa X yahose ari Twitter, ayisaba kujyanwa Iwawa.
Aha Iwawa yasabaga kujyanywa, ubusanzwe hazwi nk’ahantu hajyanwa ababaswe n’ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge, bagashyirwa ku murongo.
Uyu wayandikiye, kuri X akoresha amazi na Kwigabyanze. Mu butumwa bwe, yagize ati:“Muraho @Rwandapolice kombona hanze hano ubuzima bukomeye mwanyijyaniye Iwawa nkajya kwiyigira imyuga”.
Bamwe mu basomye iyi nyandiko, bayifashe nk’urwenya, gusa hari n’abayifashe nka kwa kuri gushirira mu biganiro, cyane ko benshi mu rubyiruko bakunze kuvuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’ubushomeri.
Mu kumusubiza, Polisi y’u Rwanda yagize iti:“Muraho, @Kwigabyanze, erega hanze aha nta muteto nshuti, naho Iwawa wabona ugezeyo bikanga. Ariko wareba uko ukomanga muri TVET ubundi ukazihangira imirimo wabona ejo cyangwa ejo bundi ari wowe uzaba utanga akazi ntawamenya. Murakoze.”
Ubutumwa bwa Polisi ntibwamuciye intege, ahubwo bwamweretse ko hari inzira nziza zinyurwamo n’urubyiruko rwifuza kwihangira imirimo, harimo kwiga imyuga biciye muri TVET [Technical and Vocational Education and Training].
Mu gihe bamwe bibwira ko Iwawa ari cyo gisubizo ku bibazo byabo, Polisi yerekanye ko hari amahirwe menshi akwiye kubanzirizwa no gushaka ibisubizo byubaka.
Iwawa ni kimwe mu Bigo Ngororamuco biri mu Rwanda, kikaba giherereye mu Kirwa cya Iwawa mu Kiyaga cya Kivu, mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza ho mu Ntara y’i Burengerazuba.
Cyashinzwe ahagana 2010. Cyoherezwamo ab’Igitsina Gabo barengeje imyaka 18 bakoze ibyaha kugirango bagororwe.
Muri uku kugororwa, baboneraho n’umwanya wo hukigishirizwa Imyuga myinshi itandukanye.
Aha kandi, babatoza no kureka Ibiyobyabwenge n’indi myitwarire idahwitse cyane ko benshi mu bahajya aribyo baba bafatiwemo, ndetse no kubasubiza mu buzima busanzwe.
Amafoto