Hashingiwe ku ntangiriro nziza yagize, abakunzi ba ruhago mu Rwanda bari batangiye kubarira Police FC mu makipe ashobora kwegukana shampiyona.
Gusa, iyi kipe ya Polisi y’Igihugu, ikomeje kwerekana ko yibeshyweho, nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ikurikirana.
Iyi mikino irimo uwo yatsinzwe na Mukura VS&L i Huye ku wa Kane w’Icyumweru gishize, n’uwo yaraye itsinzwe na AS Kigali mu ijoro ryakeye. Uyu mukino wari uw’ikirarane cy’umunsi wa 7 wa Shampiyona.
Muri uyu mukino wakiniwe kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, igitego rukumbi cyatandukanyije amakipe yombi cyatsinzwe n’Umunya-Nijeriya, Franklin Onyekuru ku munota wa 65.
Ni mu gihe nyamara mbere y’uko itsindwa na Mukura VS&L ibitego 2-0 na 1-0 yatsinzwe na AS Kigali, iyi kipe yari iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 15.
Uku gutsindwa imikino ibiri ikurikiranya mu gihe yari mu makipe yahangamuye benshi, byatumye yibazwaho ku bushongore n’ubukaka bwayo.
Uyu mukino watangiye AS Kigali igaragaza ubukana kurusha Police FC, ndetse ibi ibigeraho ku munota 15 ubwo, Aime Ntirushwa yari anyeganyeje inshundura ku mupira yari ahawe na Mandela Ashraf, ariko umupira ukanyura hirya y’izamu gato.
Police FC yaje gusubiza ku munota wa 25, ubwo ruyahizamu Elijah Ani yakomangaga ku izamu rya AS Kigali.
Ku munota wa 27 w’uyu mukino, Simeon Iradukunda yabonye amahirwe yo kunyeganyeza inshundura, ariko umupira unyura hejuru y’igiti cy’izamu.
Elijah Ani yongeye kubona amahirwe yo gutsinda igitego ku munota wa 30 w’umukino, ariko ntacyo yayabyaje. Nyuma yo guhusha aya mahirwe, Umutoza wa Police FC, Mashami Vicent yagaragaje kutanyurwa n’iyi myitwarire.
AS Kigali yahise ikanguka ku munota wa 41 w’umukino, Shabani Hussein arekurira urutambi mu izamu rya Police FC ryari ririnzwe na Onesime Rukundo, gusa amubera ibamba.
Iminota 45 yarangiye amakipe yombi aguye miswi y’u 0-0, yerekeza mu rwambariro kumva inama z’abatoza.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi.
AS Kigali yaje guhirwa n’iki gice, kuku ku monota wa 65 Ntirushwa Aime yazamuye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina rwa Police FC wasanze Franklin Onyeabor ahagaze neza ahita akora igikwiye nka rutahizamu.
Nyuma yo gukorwa mu jisho, Mashami yinjije mu kibuga rutahizamu Peter Agblevor wasimbuye Elijah Ani mu rwego rwo kongerera imbaraga ubusatirizi.
Gusa, ubwugarizi bwa AS Kigali bwari buyobowe na Onyeabor na Jean Bosco Akayezu ntibworoheye uyu rutahizamu kuko bwakomeje kwihagararaho.
Mashmi yaje kongera gusimbuza, yinjiza mu kibuga Fred Muhoozi ariko nabyo ntacyo byatanze, kuko umukino warangiye AS Kigali ihagaze ku gitego yari yatsinze ku munota wa 65.
Iyi ntsinzi imbere ya Police FC, yashyize AS Kigali ku mwanya wa 3 n’amanota 17, ikaba irushwa na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere amanota 3.
Amafoto