Mu kiganiro Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yagiranye n’ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza, yakibwiye ko Ubwongereza budakwiye kugirana amasezerano n’u Rwanda “kuko rutagira Demokarasi”.
Perezida Tshisekedi avuga ko amasezerano agamije ubufatanye mu by’ubukungo no kurwanya abimukira binjira rwihishwa mu Bwongereza, bakajya boherezwa mu Rwanda, yasinywe kugira ngo Ubwongereza bufunge amaso “ku bushotoranyi bw’u Rwanda n’ibikorwa byarwo muri Congo”.
Perezida Tshisekedi ashinja Perezida Paul Kagame “kugira igitugu”.
Yagize ati:“Ni gute igihugu gifite indangagaciro zagutse nk’Ubwongereza gishobora kugirana amasezerano n’abafatanyabikorwa nka bariye?”
Iyi nkuru yashyizwe no ku rubuga rwa Perezidansi ya Congo, yibutsa ko ubwo Tshisekedi yatangaga iki kiganiro, aribwo Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman yari mu Rwanda agenzwa no gushyira umukono ku masezerano y’inyongera ajyanye n’ayasinywe mbere ku bijyanye n’abimukira.
Ni mu gihe Suella Braverman abona u Rwanda nk’Igihugu cy’intangarugero mu bintu bitandukanye, yaba umutekano, gufata neza abaturage bacyo, ndetse na Demokarasi bitandukanye n’uko Perezida Tshisekedi aruvuga.
Tshisikedi, w’imyaka 59 yaganiriye na The Times ari mu biro bye i Kinshasa.
Mu bindi yavuze ho, ni intambara y’umutwe wa M23, akaba yarasabye ko u Rwanda rwafatirwa ibihano arushinja gufasha izi Nyeshyamba.
Yashinje Umutwe wa M23 kugira uruhare mu gufata abagore ku ngufu, ubwicanyi ku basivile no kwiba imitungo kamere.
Perezida Tshisekedi yagize ati:
Birasa nk’aho amasezerano ajyanye n’abimukira afite agaciro ku Bwongereza kurusha gushyigikira amahoro, n’umutekano muri Congo.
Congo n’u Rwanda bimaze igihe birebana ay’ingwe, ndetse rimwe na rimwe mu mbwirwaruhame Abakuru b’Ibihugu bakavuga amagambo yo guhigana ubutwari mu mbwirwaruhame zabo.
Tshisekedi yigeze kuvuga ko azashyigikira Abanyarwanda gukuraho ubutegetsi bwa Kagame, mu kumusubiza Perezida Paul Kagame avuga ko “yabifashe nko kwikinira”, gusa avuga ko ategereje ko azabishobora.
U Rwanda rushinja DR-Congo kurugira urwitwazo mu bibazo biyireba, ndetse no gufasha umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.