Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimiye Paul Kagame n’Umuryango FPR Inkotanyi abereye Chairman ku ntsinzi yabonye yo kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Paul Kagame yatorewe gukomeza kuyobora u Rwanda binyuze mu matora yabaye ku wa 14-16 Nyakanga 2024.
Mu by’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yagaragaje ko Paul Kagame yagize amajwi 99,15%, arusha abo bari bahanganye barimo Dr Frank Habineza wagize 0,53% mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0,32%.
Nyuma yo gutsinda amatora, abakuru b’ibihugu bitandukanye bashimiye Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda ya kane.
Mu bamushimiye barimo n’abo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba nka Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan; William Ruto wa Kenya na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.
Perezida Museveni abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yashimiye Paul Kagame n’Umuryango FPR Inkotanyi abereye Chairman ku ntsinzi yabonye yo gukomeza kuyobora u Rwanda.
Yagize ati “Kongera gutorwa kwawe ni gihamya ku cyizere abaturage b’u Rwanda bafitiye imiyoborere yawe.’’
Perezida Museveni yijeje Paul Kagame ko Uganda n’u Rwanda bizakomeza gukorana mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
Yakomeje ati “Uganda ifata u Rwanda nk’umufatanyabikorwa w’imena mu cyerekezo gihuriweho kigana ku kwimakaza amahoro n’iterambere. Tuzakomeza gukorana mu bifitiye inyungu ibihugu byacu n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”
Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe wongeye kuzahuka nyuma y’igihe wari umaze urimo agatotsi ku mpande zombi.
Museveni yashimiye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame mu gihe ku wa 20 Nyakanga 2024 ari bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, izatangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, mu gihe bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024 izatangaza amajwi ya burundu.