Perezida Kagame yashyize Ibuye ry’ifatizo ahagiye kwagurirwa Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal

Perezida Paul Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kwagurirwa Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Nyakanga 2024, cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, abikorera, abakora mu rwego rw’ubuzima n’abandi.

Perezida Kagame yavuze ko yagabanyije kwitabira ibikorwa byo gushyira ibuye ry’ifatizo ku mishinga runaka, ariko icyo kwagura Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal yacyitabiriye kubera agaciro kacyo n’abamutumitemo.

Yavuze ko iyagurwa ry’ibi bitaro rikwiye kugendana n’imyumvire y’uko bidakwiye kohereza abantu kwiga ubuvuzi mu mahanga hanyuma ngo n’abarwayi boherezwa kuvurirwayo.

Ati “Turashaka ko ibyo bihinduka, tukubaka ubushobozi mu gihugu cyacu ahubwo abandi bo mu Karere bakabona serivisi bashaka bari hano.’’

Umukuru w’Igihugu yijeje gukemura ibibazo byabangamira serivisi zitangirwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Ati “Ku bibazo numvise bivugwa hano, nzakorana n’izindi nzego nka Minisiteri y’Ubuzima, iy’Imari n’Igenamigambi n’abafatanyabikorwa bacu mu kubikemura.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ku bufatanye n’izindi nzego, azaharanira ko ibi bitaro bikomeza gutanga serivisi nziza z’ubuvuzi ku Banyarwanda n’abanyamahanga babyivurizamo.

Ati “Ndabizeza ko nzabana namwe muri aka kazi tugomba gukora mu gihe kizaza muri iri shoramari ryiza rigiye gukorwa.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko ubuzima bwiza butari ukuvurirwa mu bitaro ahubwo no kugira umutekano, uburezi n’imibereho myiza bikubiyemo.

Yakomeje ati “Uyu ni umunsi udasanzwe wo gutangiza iyagurwa ry’ibitaro bizagirira inyungu ku Banyarwanda no ku bandi bo mu bindi bihugu.’’

Yavuze ko kwagurwa kw’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biri mu cyerekezo cyagutse kizanasiga bitangiwemo amasomo y’ubuvuzi.

Ati “Si ibitaro gusa ahubwo ni na kaminuza yigisha iby’ubuvuzi nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri.”

Visi Perezida ushinzwe ibijyanye n’Ibikorwa muri Susan Thompson Buffet Foundation, Prof Senait Fisseha, we asanga iyagurwa rya King Faisal Hospital ari ikimenyetso cy’icyizere no kwigira kw’Abanyarwanda.

Ati “Ibi bikomeza gushimangira urugendo rw’u Rwanda rwo kuva mu kaga rwahuye nako [Jenoside yakorewe Abatutsi] rugana mu butsinzi.”

Kwagura Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bizatuma byongera ubushobozi mu bijyanye na serivisi bitanga ndetse bigafasha Igihugu mu cyerekezo cyo kuba igicumbi cy’ubuvuzi ndetse n’ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi muri rusange.

Ibi bitaro bizubakwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima, Umuryango King Faisal Hospital Rwanda Foundation n’Ikigo Shelter Group Africa. Nibimara kwagurwa, bizakuba gatatu ibitanda byakirirwaho abarwayi aho bizava ku 167 bikagera hafi kuri 567.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Ngirabacu Frederic, yatangaje ko kwagura ibi bitaro bizongera serivisi bitanga.

Ati “Ikindi bizazana ni uko u Rwanda ruzaba Igihugu abantu baza kwivurizamo, ibyo bita ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.”

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bizajya bitanga serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zirimo guturika kw’imitsi y’ubwonko ‘stroke’, indwara z’umutima, kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga, guhindura ingingo n’izindi zajyaga gushakirwa mu mahanga.

Ibi bitaro byashinzwe hagati ya 1987 na 1991, byubatswe ku nkunga y’Ikigega cy’Abanya-Arabie Saoudite gishinzwe Iterambere, Saudi Fund for Development (SFD). (RBA)

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *