Perezida Paul Kagame witabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku kibazo cy’intambara ihanganishije Israel n’Umutwe wa Hamas, yagiranye ibiganiro n’Umwami wa Jordanie Abdullah II, byibanze ku musaruro w’ibyigiwe muri iyo nama ndetse n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ku wa Kabiri tariki 11 Kamena 2024, ni bwo iyi nama yiga ku muti urambye w’ikibazo cyo muri Gaza yabereye muri Jordanie, aho yari yatumijwe n’umwami w’icyo gihugu, Abdullah II bin Al-Hussein.
Mu bayitabiriye harimo Perezida Kagame, mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, byatangaje ku rubuga rwa X ko nyuma y’iyo nama, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umwami Abdullah.
Abayobozi b’ibihugu byombi baganiriye ku byavuye muri iyo nama ndetse no kurebera hamwe umusaruro ku nzego zimwe na zimwe z’imikoranire nyuma y’uruzinduko Umwami Abdullah aherukamo mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein, aheruka mu Rwanda ku wa 7 Mutarama 2024.
Ni uruzinduko rwatanze umusaruro kuko ibihugu byombi byasinyanye amasezerano mu nzego zinyuranye arimo n’ay’ubutwererane.
Amasezerano yashyizweho umukono ajyanye no gukumira ko ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi bishobora gusoreshwa kabiri, ay’ubufatanye mu buhinzi, ubucuruzi n’ubukungu ndetse n’ajyanye n’ubutwererane mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi.
Yiyongereye ku yandi ibihugu byombi bifitanye arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.
Perezida Paul Kagame kandi yahuye na Perezida wa Misiri Abdel Fattah El-Sisi uri mu batumije iyo nama ndetse anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Qatar Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani.
Umukuru w’Igihugu kandi yahuye na Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Charles Michel. (RBA)
Amafoto