Perezida Kagame yagaragaje Umuti wo gukemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwa DR-Congo

0Shares

Perezida Paul Kagame agaragaza ko gukemura ibibazo by’umutekano uhereye mu mizi yabyo ariyo yaba inzira rukumbi y’amahoro.

Ibi yabigarutse mu kiganiro yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga mu nama ya Global Security Forum.

Mu nama mpuzamhanga yiga ku mutekano Global Security Forum iteraniye i Doha muri Qatar, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Steven Craig Clemons hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ku ngingo zari muzibanze zari zigize iki kiganiro, hagarutswe ku mutekano wo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, by’umwihariko ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Kuri iyo ngingo Perezida Kagame asubiza uyu munyamakuru w’umunyamerika, yagaragaje ko bidakwiye kuba hari ibihugu bikirengagiza nkana ibibazo by’umutekano muke muri Kongo ahubwo bigahitamo gutwerera ibyo bibazo abandi, ibyo asanga bitavamo umuti kuri ibyo bibazo.

Aha ni naho Umukuru w’Igihugu yahereye agaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 30 ishize, isi yagakwiye kuba yarafashe amasomo ahagije ndetse anashimangira ko kuri ibyo u Rwanda rwo rwahisemo gukora amahitamo akwiye.

Perezida Kagame yanagaragaje uko inzira y’ubumwe yabaye umusingi w’iterambere u Rwanda rwubakiyeho.

Muri iki kiganiro Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko u Rwanda kimwe mubyo rwashyize imbere harimo ubukungu bushingiye ku iterambere ry’umuturage mu nzego zose zirimo uburezi, ubuzima, kwihaza mu biribwa ndetse n’ikoranabuhanga. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *