Perezida Paul Kagame n’Umwami wa Maroc, Mohammed VI, bagiye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa mu guteza imbere siporo kizwi nka “CAF President’s Outstanding Achievement Award 2022”.
Iki gihembo cyagenewe Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame n’Umwami wa Maroc kizatangirwa mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gutaha.
Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF, ni yo itanga iki gihembo ku babaye indashyikirwa mu guteza imbere umupira w’amaguru kuri uyu mugabane.
Ubutumire bwashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Véron Mosengo-Omba, ku wa 20 Gashyantare 2023, bumenyesha abaperezida b’amashyirahamwe ya ruhago muri Afurika kuzitabira ibirori bizatangirwamo ibihembo. Biteganyijwe kuzabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 14 Werurwe 2023.
Mu banyacyubahiro bazabyitabira harimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, Gianni Infantino n’abanyacyubahiro ba CAF bayobowe n’Umuyobozi wayo, Patrice Motsepe.
Perezida Kagame aheruka kuvuga ko siporo idakwiye kuba ibikorwa byo kwishimisha gusa ahubwo ari n’ishoramari ryunguka ndetse rigateza imbere abarikora n’igihugu muri rusange.
Yabigarutseho ku wa 21 Gicurasi 2022, ubwo yafunguraga Inama yiga ku Iterambere rya Siporo muri Afurika ‘Moving Sports Forward Forum’.
Yakomeje ati “Siporo si ukwishimisha, abantu bari mu ishoramari. Aho abantu bashobora gushyira amafaranga yabo, bakabona inyungu kandi bifitiye akamaro kuri sosiyete.’’
Ibirori byo gushyikiriza Perezida Kagame igihembo nk’uwabaye indashyikirwa mu guteza imbere siporo bizaba mbere y’uko i Kigali hateranira Inteko Rusange ya 73 ya FIFA izaba ku wa 16 Werurwe muri Kigali Convention Centre.
Iyi nteko ni yo izemerezwamo Gianni Infantino nk’ugomba kuyobora FIFA muri manda y’imyaka ine nyuma yo kwiyamamariza uyu mwanya nk’umukandida rukumbi.