I Paris ku Murwa mukuru w’Igihugu w’Igihugu cy’Ubufaransa, haraye hafunguwe Imikino Olempike ikinwa mu Mpeshyi, iyi ikaba ikinwa buri uko Imyaka Ine (4) itashye. Iyaraye ifunguwe n’iy’inshuro ya 33 (XXXIII).
Ibirori byo gufungura iyi mikino, bifatwa n’Igihugu cyayakiriye nk’umwanya mwiza wo kwereka Isi Umuco w’icyo gihugu ndetse n’ibindi bidasanzwe bikirangwamo.
Muri uwo mujyo, Ubufaransa bwaraye bukoze amateka yo kuba Igihugu cya mbere gikoze ibiroro byo gufungura iyi mikino bidakorewe imbere muri Sitade, kuko byabereye ku Ruzi rwa Seine.
Ibihumbi n’ibihumbi by’abakinyi bitabiriye iyi mikino, bari bakoraniye ku Ruzi rwa Seine, mu Birori byaranzwe n’Imvura. Nyuma, Umunara rurangirwanwa uzwi nka Tour Eiffel, wacanyweho Amatara bikozwe mu buryo bw’Ikoranabuhanga, abari aho bajya mu byishimo nk’ikimenyetso cy’Umukino imikino itangijwe ku mugaragaro.
Nyuma yo gucana aya Matara yari mu Mabara anogeye Ijisho, Urumuri rwa Olempike rwashyikirijwe Zinedine Zidane yahoze ari umukinnyi rurangiranwa w’Ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa, mbere yo gushyikirizwa ibindi bihangange mu mukino wa Tennis, Rafa Nadal na Serena Williams.
Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa n’Umuyobozi wa Komite Olempike ku Isi, Thomas Bach, bari muri ibi Birori. Hari kandi Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Sir Keir Starmer.
Ibyamamare bitandukanye nabyo ntabwo byatanzwe, aha bwavuga nka rurangiranwa w’Umunyamerikakazi, Ariana Grande n’Umwongerezakazi Cynthia Erivo.
Abahanzikazi kandi nka; Lady Gaga, Cerine Dion, Aya Nakamura n’abandi, basusurukije imbaga yari ku Ruzi Seine.
Amafoto
Abakinnyi b’u Rwanda 8 na Deregasiyo bajyanye baserutse muri ibi borori