Paris: Abapolisi 45,000 n’Ingabo 10,000 basabwe kuryamira amajanja mu gihe cy’Imikino Olempike

Umutekano wakajijwe i Paris mu Bufaransa ahateganyijwe gutangira imikino ya Olempike.

Ni muri urwo rwego abapolisi n’abajandarume bazaba bashinzwe kurinda umutekano imikino itangiye bazaba bagera ku 45,000. Bazunganirwa n’ingabo 10,000.

Uyu ni wo mubare munini w’ikigo cy’ingabo zikambitse i Paris kuva mu gihe cy’intambara y’isi ya kabiri.

Izi nzego zifite inshingano itoroshye yo kurinda abakinyi bagera ku 10,500, n’abantu babarirwa muri za miliyoni baturutse hirya no hino ku isi bazaba bitabiriye iyo mikino.

Amatsinda y’abapolisi bakora amarondo, indege za gisirikare, n’ingabo ziryamiye amajanja bazimagije umujyi wose n’inkengero z’uruzi rwa Sienne ruzagaragara mu birori byo gutangiza iyi mikino.

Hashize umwaka umukuru w’imikino ya Olempike mu gihugu cy’Ubufaransa, Tony Estanguet atangaje ko i Paris ari wo mujyi uzaba uri ku isonga mu kugira umutekano ku isi iyi mikino n’itangira.

Umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, uri i Paris aravuga ko urebye uburyo umutekano wakajijwe muri uyu mujyi, utapfa gushidikanya ku magambo y’umukuru wa Olempike mu Bufaransa.

Kuba umutekano wakajijwe kuri uru rwego biraterwa n’uko uyu mujyi wakunze kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba n’abahezanguni kandi muri iki gihe hakaba hari intambara muri Ukraine n’intara ya Gaza.

Aho gukorera imwe mu mikino iteganyijwe muri iri rushanwa ahantu hanyuranye mu gihugu, nkuko byagenze Rio de Janeiro mu mwaka wa 2016 cyangwa i Londres mu 2012, Ubufaransa bwahisemo kuzakorera imyinshi muri yo mu mutima w’umurwa mukuru aho biteguriye umutekano ku buryo bugaragara.

Inzego z’umutekano zibona ko gukorera imikino ahantu hanyuranye mu gihugu byatuma kuwucunga birushaho gukomera.

Abategura iyi mikino bari bagaragaje impungenge ku bitero by’ikoranabuhanga bishobora kugabwa muri za mudasobwa.

Ni yo mpamvu abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abanenga imitegurire y’iki mikino bakemanga ikoreshwa ry’ubwenge bukorano (Artificial Intelligence) ryiyambajwe n’inzego z’umutekano z’i Paris.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *