Papa wa Luis Díaz yagarutse ku Buzima yabayemo nyuma yo gushimutwa

Luis Manuel Díaz, se wa rutahizamu Luis Díaz w’ikipe ya Liverpool, yavuze ku mugaragaro ku nshuro ya mbere kuva yarekurwa n’umutwe w’inyeshyamba wo muri Colombia.

Díaz yavuze ko yagendeshejwe n’amaguru “cyane” agahabwa igihe gito cyo gusinzira, ubwo yari afungiye mu karere k’imisozi miremire.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, anyuzamo akarira, yagize ati: “Sinakwifuriza umuntu uwo ari we wese kuba muri uriya musozi muremure mu buryo nari meze.”

Díaz yashimuswe ku itariki ya 28 Ukwakira (10) uyu mwaka akuwe mu mujyi wa Barrancas umuryango we utuyemo muri Colombia.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatanu, uwo mugabo w’imyaka 58 yavuze ko iyo minsi yabaye igihe “kigoye cyane” kuri we.

Polisi ya Colombia ivuga ko abantu bane batawe muri yombi “bashinjwa kugira uruhare mu ishimutwa rya Luis Manuel Díaz”, nkuko ibitangazamakuru byo muri Colombia byabitangaje.

Polisi ivuga ko nyuma y’igikorwa gihuriweho hagati y’abategetsi ba Colombia n’ab’Ubwongereza, umutwe w’abagizi ba nabi witwa “los primos” washenywe.

Díaz yafunzwe n’abamushimuse kugeza ku itariki ya 9 y’uku kwezi kw’Ugushyingo (11), kuri iyo tariki ni bwo bamwe mu bo mu mutwe w’inyeshyamba wa National Liberation Army (ELN) bamushyikirije abategetsi b’Umuryango w’Abibumbye n’aba Kiliziya Gatolika.

Mbere polisi yari yavuze ko igico cy’abagizi ba nabi bishoboka cyane ko ari cyo cyamushimuse.

Ariko intumwa za leta nyuma yaho zavuze ko zifite “amakuru ya leta” ko iryo shimutwa ryakozwe n'”itsinda ryo muri ELN”.

ELN ni wo mutwe w’inyeshyamba ukomeye ugikora ibikorwa bya kinyeshyamba muri Colombia.

Urwanya Leta kuva mu mwaka wa 1964. Bigereranywa ko ufite abarwanyi 2,500.

Ukorera cyane mu karere ko ku mupaka na Venezuela, aho Luis Manuel Díaz n’umugore we baba.

Cilenis Marulanda, nyina w’uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru wa Liverpool, wari washimuswe atunzwe imbunda hamwe na Díaz, yarekuwe hashize amasaha ashimuswe.

Mu gihe se yari afunzwe na ELN, uwo mukinnyi w’Umunya-Colombia yakomeje gusaba ko arekurwa.

Habura iminsi ngo se arekurwe ku wa kane, Díaz yatsinze igitego mu mukino wahuje Liverpool na Luton, azamura umupira we wo kwambara yerekana amagambo y’Icyespanyole avuga ngo “papa arekurwe”.

Akaga k’umuryango we kagarutsweho cyane muri Colombia, bamwe mu baturage b’umujyi wa Barrancas bakora urugendo bacanye za buji basaba ko Díaz arekurwa.

Ibyo byose byabaye mu gihe hakomeje ibiganiro by’amahoro hagati ya leta ya Colombia, iyobowe na Perezida Gustavo Petro, n’umutwe wa ELN.

Petro yanenzwe bikomeye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ku bijyanye n’ibyo biganiro, uwahoze ari Perezida wa Colombia Álvaro Uribe avuga ko “hamwe n’amashimutwa ntihashobora kubaho amahoro”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *