Papa Leo XIV yatangiye kwigarurira abakoresha Instagram 

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV yatangiye kwigarurira abakoresha Urubuga nkoranyambaga rwa Instagram.

Nyuma y’iminsi itagera no ku byumweru bibiri atorewe inshingano zo kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi, kuri ubu, ari gukurikirwa n’abakabakaba Miliyoni 13.

Konti ye nshya @Pontifex, imaze gukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 12, aka kakaba ari agahigo gashya ku muyobozi uwo ari we wese ku Isi.

Abakurikiranira hafi amakuru ya Vatican, bavuga ko uku gukurikirwa cyane bishingiye ku buryo bwihariye yitwara [Papa Leo XIV], mu butumwa bwe, birimo: Ubusabane, ubuntu no kuganira n’abantu mu buryo bworoshye kandi bugarura icyizere.

Nk’uko byemejwe n’Urwego rushinzwe Itumanaho muri Vatican, Papa Leo XIV yafashe umwanzuro wo gukomeza kugira uruhare rukomeye ku mbuga nkoranyambaga.

Nk’uko abamubanjirije babigenje, yahawe gukoresha konti ya X (yahoze ari Twitter) @Pontifex, yasizwe na Papa Francis, anatangiza konti nshya ya Instagram yemewe ku mugaragaro nka konti rukumbi y’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku mbuga nkoranyambaga.

Konti ya Instagram [@Franciscus] y’uwo yasimbuye, igiye gushyirwa mu bubiko nk’urwibutso, ibizwi nka [Ad Memoriam]. Aha, ubutumwa bwagiye buyishyirwaho, buzabikwa birambye ku rubuga rwa Vatican.

Bizakorwa hagamijwe kugaragaza amateka y’uruhare rwe [Papa Francis] mu gukoresha imbuga nkoranyambaga mu nyigisho n’ivugabutumwa.

Kiliziya yatangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga ku mugaragaro mu 2012, ubwo Papa Benedigito XVI yatangizaga konti ya @Pontifex kuri Twitter, ubu isigaye yitwa X.

Icyo gihe, Papa Francis yabaye umwe mu bayobozi b’Amadini bakurikirwa cyane ku Isi, aho yatanze ubutumwa burenga 50,000 bushishikariza amahoro, ubutabera, ubusabane n’ibikorwa byo kurengera ibidukikije.

Mu mwaka wa 2020 wonyine, ubutumwa bwa Papa Francis bwarebwe inshuro zisaga Miliyari 27, bigaragaza uburyo ijwi rye ryumvikanaga mu bihe by’amage nka COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *