Papa Léo XIV yakiriye ‘Jannik Sinner’ nimero ya 1 ku Isi muri Tennis (Amafoto)

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léo wa XIV, yagiranye ibiganiro na Jannik Sinner, nimero ya mbere muri Tennis ku rutonde rwa ATP. 

Ibiganiro byahuje aba bombi, byabereye i Vatican ku kicaro cya Kiliziya Gatolika, kuri uyu wa 14 Gicurasi [5] 2025.

Ibiganiro bye na Papa, byabaye mu gihe ari kugaruka mu kibuga nyuma yo guhagarikwa amezi atatu azira gukoresha imiti itemewe muri Siporo.

Ibi biganiro bidasanzwe, byateguwe ku bufatanye n’Ishyirahamwe rya Tennis mu Butaliyani, bibera mu cyumba cyegereye Inzu ya Pawulo wa VI i Vatikani.

Uretse Jannik Sinner, Papa yaganiriye kandi n’Umuryango wa Sinner wari wamuherekeje, ndetse na Alberto Binaghi, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Butaliyani.

  • Urwenya rwahinduye Vatican

Papa Léo XIV watorewe kuyobora Kiliziya asimbuye Papa Francis, azwiho kugira umutima ukeye no gukunda Siporo by’umwihariko Tennis.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru, ubwo yabazwaga niba yazitabira umukino wa Tennis uteguriwe ibikorwa by’urukundo, Papa yagize ati:“Ndabyemeye, ariko ntimuzazanemo Sinner”, ahubwo muzazane Andre Agassi.

Andre Agassi yavugaga, n’umwe mu bakinnyi babiciye bigacika muri Tennis ku Isi, by’umwihariko mu Myaka y’i 2000.

Papa Léo yakomeje gutebya, abwira uyu mukinnyi ko rimwe mu mazina ye [Sinner], risobanura [Umunyabyaha] mu rurimi rw’Icyongereza.

  • Sinner yanyuzwe n’urugwiro yahuje na Papa Léo 

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Umutaliyani w’imyaka 22, yagaragaje ibyishimo yatewe n’ibiganiro yagiranye na Papa Léo.

Yagize ati:“Kuki munshyira mu mwanya nk’uyu?. Yipfutse mu Maso, yakomeje agira ati:“Ni iby’agaciro kubona Umuyobozi wa Kiliziya ukunda umukino dukina. Numvise ko yakundaga Tennis akiri muto. n’Ikintu cyiza cyane kuri twe nk’abakinnyi”.

Sinner watangiye gukina Tennis nk’umwuga mu 2018, yatangiye kwigarurira uyu mukino ku Isi nyuma yo kwegukana Amarushanwa akomeye arimo, Australian Open yatwaye mu 2024.

Kwegukana Australian Open, byagize Sinner, umukinnyi wa mbere w’Umutaliyani ukoze aya mateka.

Uretse Australian Open, yegukanye, yegukanye kandi andi marushanwa arimo: Miami Open, China Open na Canadian Open yose yatwaye mu 2023.

N’umwe mu bakinnyi bacye mu mateka ya Tennis bageze ku rwego nk’umwe bari munsi y’Imyaka batarageza imyaka 23.

Urwenya rwe na Papa Léo XIV ntirwateye gusa umunezero, ahubwo rwashimangiye ko Iyobokamana n’imikino bishobora guhurira mu rukundo n’umutima w’ubumuntu.

Ku bakinnyi nka Sinner, guhura n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, n’ikimenyetso cy’uko ibikorwa byabo bihabwa agaciro kurusha Tennis ubwabyo.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *