Papa Leo wa XIV wabaye uwa 267 ku itonde ry’Abapapa, yatangiye inshingano nyuma yo guhundagazwaho amajwi n’Abakaridinali 133 bagize inteko itora.
Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi wari usanzwe ari Cardinal Robert Francis Prevost watowe ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 08 Gicurasi [5] 2025, asimbuye Papa Francis waitabye Imana mu kwezi gushize [4] azize uguhagarara k’Umutima.
Nyuma yo gutorwa, kuri uyu wa Gatanu, Papa Leo wa XIV yasomye Misa ya mbere mu nshingano nshya. Iyi Misa yayisomeye muri Chapel ya Sistine, yari iteraniyemo Abakaridinali.
Mu ijambo yabajejeho, Papa Leo wa XIV yababwiye ko yizeye ko itorwa rye rizafasha Kiliziya Gatolika kumurikira Isi yugarijwe n’ibihe by’Umwijima kuri ubu.
Papa Leo wa XIV niwe Papa wa mbere w’Umunyamerika utorewe izi nshingano. Akomoza ku itorwa rye, Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yagize ati:“N’iby’agaciro kuri twe, kuba Papa yavuye mu gihugu cyacu”.
Papa Leo w’Imyaka 69 kuri ubu, afatwa nk’umwe bitezweho impinduka muri Kiliziya Gatolika, igizwe n’abasaga Miliyari na Miliyoni 400 z’Abakirisitu ku Isi yose.
Mbere yo kuza gukorera i Vatican nk’umuyobozi ushinzwe Abasenyeri ku Isi, Papa Leo, yabaye Imyaka myinshi muri Peru akorerayo Umuhagaro. Avuga ko afata Peru nko mu rugo ha kabiri, nyuma ya USA.
Robert Francis Prevost watowe nka Pope Leo XIV, abyarwa na Se w’Umufaransa, na Nyina w’Umutaliyanikazi, akaba yaravukiye muri USA.
Akoresha Indimi zirimo Ikilatini, Igitaliyani n’Icyongereza.
Biteganyijwe ko ku Cyumweru cya tariki ya 18 Gicurasi [5], aribwo azasoma Misa y’Umuganura, izasomerar ku Mbuga yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican.
Amafoto