Papa Francis yavuguruye Uburenganzira bwahabwaga Abagore muri Kiliziya Gatolika

Nyuma yo gusanga hari gahunda zimwe na zimwe zakumirwagamo abagore kandi ntacyo byica, Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, Papa Francis yemeye ko bazajya bagira uruhare rwo gutora mu Nama y’abakuriye Kiliziya ku Isi, Sinodi (Synod).

Ku nshuro ya mbere, Papa azemerera abagore gutora mu nama ikomeye y’abakuriye Kiriziya ku Isi, iyi ikaba iteganyijwe mu Kwakira uyu mwaka.

Ibi bikaba byakiriwe nk’mateka mashya akozwe na Kiliziya binyuze muri Papa Francis.

Iri tegeko rishya ryatangajwe kuri uyu wa Gatatu, riha Ababikira batanu ububasha bwo gutora muri Sinodi (Synod) uru ni urwego njyanama rwa Papa.

Mbere, abagore bemererwaga kwitabira iri huriro ariko nk’indorerezi, gusa kugeza ubu abagabo bo bazakoneza kuba benshi mu matora y’iyi nama ikomeye.

Gusa, izi mpinduka ziraboneka nk’izikomeye kuri kiriziya Gatorika,  yakomeje gutegekwa cyane n’abagabo kuva mu binyejana by’imyaka yahise.

Women’s Ordination Conference yo muri Amerika iharanirako abagore baba Abapadiri, yise izimpinduka “Igitutu ku gisenge cy’ikirahure cyanduye”.

Iri tsinda ryanditse kuri Twitter rigira riti;”Abahagarariye Vatikani n’Abasenyeri barabyanze bagahora bazana impamvu nshya umugore atemerewe gutora muri Sinodi” ariko impamvu itavugwa ni ivangura rishingiye ku gitsina.

Mu izindi mpinduka zari zimenyerewe, Papa Francis, yatangaje ko abantu batari abategetsi muri Kiriziya Gatorika bahabwa uburenganzira bwo gutora muri Sinodi, bazongerwa bakagera kuri 70, ibi bizatuma iyi nama ihindura isura ntibe iy’abategetsi ba Kiriziya Gatorika gusa.

Papa wakomeje kwerekana impinduka, yavuze Kandi ko icyakabiri cy’abatora muri iriya nama kizageraho kikaba abagore, akomeza Kandi ashinangira ko hagiye kwibandwa mu kuzana urubyiruko muri iyi nama.

Karidinali Jean-Claude Hollerich umwe mu bakomeye bategura Sinodi, avuga ko “ari impinduka zikomeye atari impunduramatwara”.

Christopher Lamb, umunyamakuru ukorera I Vatikani ku kinyamakuru cya Kiriziya “The Tablet” yabwiye BBC ko izi mpinduka zikomeye cyane Kandi ko Papa arimo kugerageza uko ahazaza ha Kiliziya, ibyemezo byose byazajya bifatwa n’ibyociro by’abantu Bose batandukanye.

Yongeraho ko impinduka zigendanye n’abagore zerekana ibiganiro bimaze igihe bigarukwaho ariko bitabagaho mbere ku guhagararirwa kw’abagore.

Gusa, Lamb akomeza agaragaza impungenge atewe n’uko abona ibintu, kuko areba akabonako Papa azarwanywa cyane na bamwe mu bagize Kiliziya badashyigikiye iki cyemezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *