Papa Francis yashyinguwe n’abarenga Ibihumbi 250 barimo Perezida Trump na Macron (Amafoto)

Jorge Mario Bergoglio wari uzwi nka Papa Francis ku mazina y’Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yashyinguwe kuri uyu wa 26 Kanama 2025 muri St. Mary Major Basilica nk’uko yari yarabyifuje akiri ku Isi.

N’umuhango wabereye ku Rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero i Vatikani. Wayobowe n’Umuyobozi w’Inama y’Abakaridinali, Giovanni Battista Re.

Witabiriwe n’abarenga Ibihumbi 250 barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 17 barimo Perezida wa USA, Donald Trump na Emmanuel Macron w’Ubufaransa.

Uretse Donald Trump na Emmanuel Macron, abandi bayobozi bitabiriye uyu muhango, barimo;

  • Perezida wa Polonye, Andrzej Duda
  • Perezida wa Repubulika ya Dominikani, Luis Abinader
  • Umwami w’Ububiligi Philippe n’Umwamikazi Mathilde
  • Perezida w’Ubudage, Frank-Walter Steinmeier
  • Perezida wa Croatia, Zoran Milanovic
  • Perezida wa Ekwateri, Daniel Noboa
  • Minisitiri w’Intebe wa Ireland, Micheál Martin
  • Perezida wa Moldova, Maia Sandu
  • Perezida wa Latvia, Edgars Rinkevics
  • Minisitiri w’Intebe wa New Zealand, Christopher Luxon
  • Umwami wa Suwede, Carl wa XVI Gustaf n’Umwamikazi Queen Silvia
  • Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres
  • Umugabekazi wa Denmark
  • Umwamikazi wa Yorudaniya, Abdullah II n’Umwamikazi Rania
  • Perezida wa Yorudaniya, Tamas Sulyok na Minisitiri w’Intebe, Viktor Orban
  • Perezida w’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi, Antonio Costa
  • Igikomangoma cy’Ubwongereza, William
  • Perezida wa Ukraine, Zelensky..

Yashyinguwe mu Isanduku y’Igiti yoroheje, yari iteruwe n’Abapadiri baherekejwe n’abandi bari bayoboye uyu muhango.

  • Uko umuhango wage nze mu ncamake

Guhera ku isaha ya saa Yine za Kigali, hatangiye gutambutswa amashusho agaragaza umwanya abayobozi n’abakristu bari bateraniye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero.

Isanduku irimo Umurambo wa Papa Francis, yinjijwe mu kibuga cyitiriwe Mutagatifu Petero. Nyuma, hatangirwa gusomwa amasomo ya mbere no kuririmba indirimbo z’Imana.

Amwe mu masomo yasomwe ni ayo dusanga muri bibiliya Ngiyi “Ibyakozwe n’Intumwa 10, 34-43” n’ivanjiri uko yanditswe na Yohani 21, 15-19.

Nyuma, Kardinali Giovanni yatangiye gusoma Ivanjiri, aho yashimagije ubuzima n’uruhare rwa Papa Francis mu gusabira amahoro no kubaka ubumwe mu bantu. Byakuriwe no gutanga Amaturo yazanywe ku Gicaniro ngo ahabwe umugisha.

Abapadiri batangiye guha Abakiristu Isakaramentu ry’Ukaristiya, bikurikirwa n’Amasengesho yo kumusabira.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Amafoto

EPA Zelensky (left) seen on the same front row as the Macrons (centre) and Trump (right)

AFP The Trumps sandwiched by Finland's Alexander Stubb (to the left of this image) and Estonia's President Alar Karis (right of centre)

Reuters Prince William at the Vatican for Pope Francis' funeral

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *