Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yagaragaye mu ruhame i Vatican, nyuma y’Ibyumweru bitanu ari mu Bitaro.
Ku myaka 89 y’amavuko, Jorge Mario Bergoglio, yorohewe nyuma y’iminsi azahajwe n’umusonga wo mu Bihaha.
Afite imyaka 33 gusa, Jorge Mario Bergoglio nibwo yahawe Isakaramentu ry’Ubuseseridoti.
Ibinyamakuru bitandukanye birimo n’ibyandikirwa i Vatican, byerekanye amashusho ya Papa Francis, asuhuza abayoboke ba Kiliziya nyuma yo kuva mu Bitaro bya Gemelli i Roma.
Yabikoreye mu Idirishya ry’icyumba cy’ibi bitaro yari arwariyemo
Kuva tariki ya 14 Gashyantare 2025, nibwo bwa mbere Papa yari agaragaye ku ruhame.
Mu ijwi rifite imbaraga nke n’isura inaniwe, Papa yashimiye abamusengeye mu gihe yari ababajwe n’umubiri, Imana ikaba ayrumvise amasengesho yabo ikamworohereza.
Dr Sergio Alfieri, umwe mu baganga bamwitagaho, yatangaje ko muri iki gihe yari amaze mu Bitaro, ubuzima bwe bwari mu kaga.
Nyuma yo gutora agatege, Papa Francis arasubira i Vatican, aho azakomeza kwitabwaho kugeza akize neza.
Abakirisitu batandukanye, barifuza ko yazaba afite imbaraga mu gihe cya Pasika, akazabasomera Misa y’uyu munsi abayoboke ba Kiliziya Gatorika ku Isi bahimbazaho izuka rya Yezu Kirisitu.
- Urugendo rwo kwiha Imana rwa Jorge Mario Bergoglio [Papa Francis]
Yagiye agira imyanya itandukanye muri Kiliziya Gatolika. Yabaye umuyobozi wa Seminari Nkuru ya San Miguel muri Argentine, anigisha Tewolojiya.
Mu 1998, yagizwe Arikiyepisikopi wa Buenos Aires, aho yagaragaje imbaraga nyinshi mu kwita ku bakene n’abatagira kivurira.
Mu mwaka wa 2001, Papa Yohani Pawulo wa II yamugize Karidinali, bimwongerera inshingano zo kwita ku iterambere rya Kiliziya ku rwego mpuzamahanga.
Tariki ya 13 Werurwe 2013, yatowe nka Papa wa 266 wa Kiliziya Gatolika, asimbura Papa Benedigito wa XVI weguye ku bushake bwe.
Yafashe izina rya Francis mu rwego rwo kwerekana ubupfura n’ubwigomwe, ashingiye ku murage wa Mutagatifu Fransisko wa Asizi.
Yabaye Papa wa mbere ukomoka ku mugabane wa Amerika y’Epfo ndetse n’uwo mu muryango w’Abayezuwiti.
Yamenyekanye cyane kubera ibikorwa bye bigamije impinduka muri Kiliziya, kwita ku bakene, no gushishikariza amahoro n’ubutabera ku isi.
Yagaragaje ukwiyegurira ubutumwa bw’amahoro, avuga ko Kiliziya igomba kwita ku barengana, abagore n’urubyiruko, ndetse akomeza gushyira imbere inyigisho zerekeye kwita ku bidukikije.
Kiliziya Gatolika n’abayoboke bayo hirya no hino ku isi bakomeje gusenga basaba ko akira vuba, kugira ngo akomeze umurimo we nk’umuyobozi wa Kiliziya.
N’ubwo afite intege nke ziterwa n’uburwayi, aracyafatwa nk’umwe mu bayobozi bafite ingaruka zikomeye ku isi, kubera ubutumwa bwe bw’amahoro n’ubutabera.
Amafoto