Byafashe umwaka wo “kwegeranya amakuru yose ashoboka” kugira ngo ikipe nini irimo Abapolisi n’Abategetsi bo muri Africa y’Epfo, Eswatini, Amerika n’u Rwanda bamenye neza “100%” ko Donatien Nibashumba umukozi mu isambu nini y’Ubuhinzi (Farm) ari we Fulgence Kayishema umaze imyaka irenga 20 ashakishwa.
Ku wa Gatatu, Polisi yamufatiye aho muri iyo “Farm yakoragamo ari naho yari atuye wenyine”, nk’uko Umuvugizi wa Polisi ya Africa y’Epfo, Brigadier Thandi Mbambo yabibwiye Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru mu kiganiro cyihariye.
Kuri uyu wa Gatanu, Kayishema aragezwa imbere y’Urukiko rwa Bellville i Cape Town, ku bigendanye n’Amategeko y’abinjira n’abasohoka n’inyandiko yo kumuta muri yombi ya Interpol, Urubuga rwa Polisi ya Africa y’Epfo ruvuga ko Kayishema azoherezwa mu Rwanda.
Imiryango iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yatangaje ko ifatwa rya Kayishema ari Intambwe mu guha Ubutabera abarokotse.
Umunyamabanga Mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yasohoye itangazo avuga ko ifatwa rya Kayishema “riha Ubutumwa bukomeye ko abashinjwa gukora ibyaha nk’ibyo ko batazihisha ubucamanza kandi amaherezo bazabiryozwa, yewe na nyuma ya kimwe cya kane cy’ikinyejana nyuma yaho”.
Kayishema umwe mu bantu bahigwaga cyane ku Isi?
Fulgence Kayishema w’imyaka 61, mu gihe cya Jenoside yari Umugenzacyaha, cyangwa OPJ (Officier de Police Judiciaire), mu cyahoze ari Komine Kivumu ku Kibuye, mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Ashinjwa kuyobora Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bagera hafi ku 2,000 bari bahungiye kuri Kiliziya Gatolika ya Nyange mu gihe cya Jenoside no kugura no gutanga Lisansi ngo babatwikire muri iyo Kiliziya, nk’uko bivugwa n’uru rwego rwasigaye ruca imanza zasizwe n’Urukiko rwa Arusha rwitwa IRMCT.
Ibyo kubatwikiramo byanze, IRMCT ivuga ko Kayishema n’abandi bakoresheje Ibimodoka byifashishwa mu kubaka no gusenya bigahamba abishwe muri iyo Kiliziya ari nako byica abagihumeka.
Uru rwego ruvuga ko mu minsi ibiri yakurikiyeho Kayishema n’abandi bahagarariye ibikorwa byo guhamba abishwe mu Byobo rusange.
Kayishema ntaragira icyo avuga ku rutonde rw’Ibyaha aregwa n’uru rwego.
Biteganyijwe ko azagira icyo avuga nagezwa imbere y’Ubucamanza.
Ubwo Urukiko rwa Arusha rwafungaga Imiryango, IRMCT yasigiwe abantu Umunani bahigwa cyane ku Isi kubera uruhare bakekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Uko Ibintu byifashe kugeza ubu:
- Felicien Kabuga – yarafashwe ari kuburanishwa
- Protais Mpiranya – 2022 byemejwe ko yishwe n’igituntu yihishe muri Zimbabwe
- Augustin Bizimana – 2020 byemejwe ko yapfiriye i Pointe Noire muri Congo-Brazaville mu 2000
- Phénéas Munyarugarama – 2022 byemejwe ko yapfiriye muri DR-Congo mu 2002
- Fulgence Kayishema – yafatiwe mu isambu y’ubuhinzi yakoragamo kuwa gatatu
- Charles Sikubwabo – aracyashakishwa
- Charles Ryandikayo – aracyashakishwa
- Aloys Ndimbati – aracyashakishwa
“Yabagaho ubuzima bucecetse yitwa Nibashumba, twasanze yibana”
Mu guhiga Kayishema, nyuma yo kubona amakuru Polisi idatangaza aho yavuye, Igipolisi cya Africa y’Epfo kivuga ko mu 2022 Perezida Cyril Ramaphosa yashyizeho itsinda rihuriweho ryo gufasha itsinda rihiga abashakishwa ngo bakore iperereza ku muntu bacyekaga.
Mu itangazo, Serge Brammertz Umushinjacyaha mukuru wa IRMCT yatangaje ko uretse Polisi ya Africa y’Epfo, uru rwego rwafatanyije n’ibindi bihugu birimo Eswatini, Mozambique, Canada, Amerika, Ubwongereza, n’itsinda ryo mu Rwanda rikuriwe n’Umushinjacyaha mukuru Aimable Havugiyaremye.
Kayishema yari atuye mu gace kitwa Paarl kari muri hafi 60km uvuye mu Mujyi wa Cape Town, iperereza rivuga ko yakoresheje imyirondoro itandukanye mbere.
“Ariko tumufata twasanze yiyita Donatien Nibashumba”, nk’uko Brigadier Thandi abivuga. Avuga ko iperereza ariryo rizemeza Igihugu yavugaga ko akomokamo kuri iryo zina yakoreshaga.
Yongeraho ati:“Hano i Paarl yakoraga mu Isambu nini y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Farm) ari naho yabaga, gusa Umuryango we uba i Cape Town, ntabwo yabanaga n’Umuryango we”.
Kumugeraho, Brig Thandi avuga ko yari “Operation” nini kandi ndende yatangiye mu 2022.
Ati:“Byafashe hafi Umwaka kugira ngo iyo kipe amaherezo yemeze ko uyu ariwe muntu [Kayishema] barimo gushakisha. Izo nzego zose zabigizemo uruhare zihuza buri kantu kose kugeza zizeye 100% ko ari we.”
Uko yabashije kwihisha Imyaka 20?
Kuri iki kibazo, Brig Thandi yagize ati:“Ibuka ko nakubwiye ko uyu ari umuntu wakoresheje Ibyangombwa byinshi, ibintu bikiri mu Iperereza no kumenya uko yinjiye akanaba muri Africa y’Epfo.
“Ukuri ni uko yabagaho Ubuzima bucecetse kure mu Buhinzi…ahantu abantu bose batakeka ko ariho ari, agerageza uburyo bwose abantu batamenya uwo ari we.
“Ubwo yafatwaga yari wenyine, yafatiwe aho yari atuye muri ubwo Buhinzi yakoragamo nk’Umukozi”.
Brig Thandi avuga ko hari ibindi bikiri mu Iperereza bigendanye n’Umuryango we, n’aho yakoraga.
Serge Brammertz avuga ko Kayishema yabashije kwihisha “afashijwe n’abizerwa be, barimo abo mu Muryango we, abahoze mu Ngabo z’u Rwanda n’abahoze mu Mutwe wa FDLR…”.