ONU yatangaje ko hatagize igikorwa ‘Intambara yo mu Burasirazuba bwa DR-Congo’ ishobora gukwira mu Karere

Intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa LONI, Madamu Bintou Keita, tariki ya 09 Nyakanga 2024, yaburiye ko intambara z’umutwe wa M23 zikomeza kwiyongera byihuse mu burasirazuba bwa Kongo zishobora kuvukamo amakimbirane yatandukira akarere kose mu gihe nta gikozwe bwangu mu kuzihosha.

Ni mu gihe abahagarariye ibihugu by’u Rwanda na Kongo muri LONI bo bongeye kwitana bamwana ku kuba nyirabayazana w’ibibazo by’izo ntambara.

Hari mu biganiro by’akanama ka LONI gashinzwe amahoro n’umutekano byibandaga ku ntambara zibera mu burasirazuba bwa Kongo, ingaruka zirimo kugira ku baturage b’abasivili, kimwe n’inzira zafatwa mu kugarura ituze mu karere.

Muri raporo yagejeje kuri ako kanama, yagaragaje impungenge ko ibintu bikomeje kurushaho kuzamba mu burasirazuba bwa Kongo.

Uyu mutegetsi yavuze ko intambara za M23 zirimo kongera umubare w’abavanwa mu byabo. Ibyo nabyo bikongera umugogoro wari usanzwe utoroshye ku bikorwa by’ubutabazi.

Yagize ati:“Mu bitero biheruka, M23 n’abayifasha batwitse ibirindiro byinshi bya FARDC, ndetse bakura abandi bantu benshi mu byabo, ibyarushijeho kuzambya ikibazo cy’ubutabazi n’icy’uburenganzira bwa muntu byari bisanzwe aharindimuka. Nk’uko byagaragajwe n’itsinda ry’inzobere, ziha raporo komite ishinzwe ibihano yashyizweho n’aka kanama, Leta y’u Rwanda yongereye ubufasha iha M23, ibyatumye uyu mutwe wigarurira ibice byinshi mu burasirazuba bwa Kongo. Intambara ya M23 ikomeza kwiyongera ku muvuduko uri hejuru iteje akaga; akaga gakomeye cyane k’uko yatandukira akarere kose.”

Gusa Madamu Keita yahamagariye impande zose zirebwa n’iki kibazo gukoresha agahenge k’ibikorwa by’ubutabazi katangiye mu cyumweru gishize, nk’amahirwe yo kongera ingufu nshya muri gahunda zo kugarura amahoro zatangijwe ku rwego rw’akarere.

Ku ruhande rwe, Ambasaderi Zénon Mukongo wa Kongo, yashinje u Rwanda kuvogera ubusugire bwa Kongo ruyigabaho ibitero, ari nako ruhonyora amategeko mpuzamahanga.

Yashinje kandi aka kanama ka LONI gashinzwe amahoro n’umutekano kurebera ntacyo gakora kuri ibyo.

Yagize ati:“Guverinoma yanjye yageze aho isaba, binyuze mu ibaruwa yo kuwa 8 z’ukwa gatanu 2024 yandikiye kanama gashinzwe umutekano, ko katumiza inama rusange kuri icyo kibazo, bagategeka u Rwanda kuvana ingabo zarwo ku butaka bwa Kongo ntacyo rugombereye gusaba, hamwe no guhagarika ubufasha bwose ruha M23, bitaba ibyo rugashyirirwaho ibihano.

Nubwo kakomezaga kwibutswa ubwo busabe, aka kanama kakomeje kwinumira kuva mu ntangiriro kugeza mu mpera z’uko kwezi, ku mpamvu jye n’abo turi kumwe aha tudatahura. Uko guceceka kongerereye u Rwanda n’igikoresho cyarwo M23 umurava mu gukomeza ibikorwa byarwo byo guteza akaduruvayo muri Kongo no mu karere k’ibiyaga bigari.”

Ambasaderi Mukongo yasabiye u Rwanda guhanwa ku bwo kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu. Muri ibyo bihano, akavuga ko hazamo ibyafatirwa abategetsi ku giti cyabo, ndetse ibihano rusange ku gihugu, birimo no kubuzwa kugura intwaro.

Ni mu gihe Ambasaderi Erneste Rwamucyo uhagarariye u Rwanda muri LONI yavuze ko impamvu z’intambara zo mu burasirazuba bwa Kongo zishinze imizi mu mateka y’icyo gihugu n’ukunanirwa inshingano kw’inzego zacyo.

Uhagarariye u Rwanda muri LONI yashinje leta ya Kongo gutoteza abaturage b’icyo gihugu bo mu bwoko bw’abatutsi no gukorana n’umutwe wa FDLR, urwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Yagize ati:“Birazwi neza ko FARDC ikorana na FDLR ndetse iyiha ubufasha yaba ubw’amikoro, ubwa gisirikare n’ubundi. FDLR ibangamiye u Rwanda n’akarere kose k’ibiyaga bigari, kubera ubushobozi bwayo bwo kwangiza bwiyongereye, biturutse ku nkunga yahawe n’abategetsi bakuru ba Kongo, bahora banigamba kuzahirika ubutegetsi mu Rwanda. FDLR kandi, ni n’intambamyi ikomeye ku mutekano w’akarere, kubera ingengabitekerezo yayo ya jenoside, kanseri imaze no gushinga imizi mu baturage ba Kongo. Ni byo birimo gutera iyicwa rigendereye ubwoko n’imvugo zibiba urwango byasira abatutsi b’abanyekongo.”

Leta Zunze Ubumwe yahamagariye ibihugu by’u Rwanda na Kongo kujya mu biganiro bigamije gushakira umuti iki kibazo cy’amakimbirane n’intambara. Ambasaderi Stephanie Sullivan, yijeje ko igihugu cye cyiteguye gufasha muri ibyo biganiro.

Yagize ati:“Twongeye gushimangira ubusaba bwacu ko u Rwanda na Kongo baganira binyuze mu nzira ya Luanda, kugira ngo bashake uburyo buboneye kandi bwumvikanyweho bwo guhosha amakimbirane. Amerika yiteguye gufasha mu muhate waganisha ku mwanzuro wo kurangiza amakimbirane. Uwo mwanzuro ni ingenzi cyane ku mutekano w’abatuye mu burasirazuba bwa Kongo.”

Kugeza ubu inzira z’amahoro za Luanda na Nairobi zari zatangijwe mu myaka ibiri ishize nk’uburyo bwo kurangiza intambara zo mu burasirazuba bwa Kongo n’amakimbirane hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda, biboneka ko nta gifatika zirageraho.

Ibihugu by’u Rwanda na Kongo bishinjanya kurenga ku byemeranyijweho mu biganiro, no gushyira imbere intambara aho gukemura ibibazo mu nzira z’ibiganiro bya politiki.

LONI itangaza ko intambara zishyamiranyije umutwe wa M23 n’igisirikare cya Leta ya Kongo zimaze kuvana mu byabo abarenga miliyoni ebyiri n’igice mu gihe cy’imyaka ibiri zimaze zubuye. (VoA)

Madamu Bintou Keita, intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa LONI akaba n’umuyobozi w’ubutumwa bwa LONI muri Kongo-MONUSCO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *