Nzove: Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’abafatanyabikorwa bayo basuye imirimo yo kwagura Uruganda rw’Amazi

0Shares

Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’itsinda riyobowe na Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Isao Fukushima n’Umujyi wa Kigali bazindukiye mu bikorwa byo gusura imirimo yo kwagura Uruganda rutunganya Amazi rwa Nzove, mu Mushinga wo kubaka Umuyoboro Mugari Nzove-Ntora.

Ni umushinga watangiye mu Kwezi kwa Kabiri 2021, ku masezerano y’Igihugu by’u Rwanda n’Ubuyapani.

Biteganyijwe ko uzarangira tariki ya 31 Kanama, 2023 ukazuzura utwaye Miliyoni zisaga 23 z’Amadori ya Amerika, angana na Miliyari zisaga 25Frw.

Uyu Muyoboro Mugari wa Nzove-Ntora uzatanga amazi mu bice bitandukanye ku buryo abaturage basaga ibihumbi 440 mu Mujyi wa Kigali bazabona amazi mu buryo burambye.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura WASAC cyo kivuga ko uyu muyoboro uzatanga amazi ahagije ku buryo hari ibice by’imirenge y’umujyi wa Kigali bizabona amazi bwa mbere.

Ibi byakozwe mu gihe kuri uyu wa mbere Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr. Ernest Nsabimana yari yakiriye mu Biro bye itsinda ry’Abayapani riyobowe na Ambasaderi Mr. Isao FUKUSHIMA, bagirana ibiganiro byagarutse ku bufatanye bw’Ibihugu byombi mu guteza imbere Ibikorwaremezo mu Rwanda, aho bibanze ku by’Amazi n’Imihanda.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *