“Nzirukana abatuye muri Amerika badafite ibyangomba nyuma yo kurahira” – Donald Trump

0Shares

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, perezida watowe Donald Trump ntiyicaye ubusa muri iki gihe cy’inzibacyuho.

By’umwihariko, we n’abajyanama be barimo barategura imishinga y’amateka menshi azahita ashyiraho umukono ku munsi wa mbere akimara kurahira ku wa mbere.

Abegereye Trump bya hafi bavuga ko ibyo azakora ku munsi wa mbere wa manda ye kabiri bizakubita inkuba, ibyo bita “shock and awe” mu Cyongereza.

Ni imvugo ikoreshwa cyane cyane mu gisirikare, isobanura gukoresha ingufu nyinshi icyarimwe, ku buryo bihungabanya ku rwego rwo hejuru.

Bateganya ko azasinya amateka arenga ijana ku munsi wa mbere cyangwa se mu minsi ya vuba cyane izakurikiraho, nk’uko tubisoma ku bigo ntaramakuru n’ibitangazamakuru byinshi byo mu guhugu. Ibibazo biri imbere ya byose ni iby’abimukira badafite ibyangombwa.

Iteka ry’imukuru w’igihugu, ashobora kuzasinya bwa mbere na mbere gato nyuma yo kurahira, riteganya guha inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ububasha n’uburenganzira busesuye, butagira imipaka, bwo guta muri yombi abanyamahanga bose badafite ibya ngombwa bibemerera kuba mu gihugu, yemwe n’abere batigeze bagira icyaha na kimwe bakora.

Ikizakurikiraho ni ukubirukana ikivunge, ibihumbi n’ibihumbi icya rimwe.

Muri iri teka, Perezida Trump kandi ashaka guhita asubukura imilimo yo kubaka igikuta kinini ku mupaka Amerika isangiye na Mexique, wabaye umuyoboro ukomeye wa mbere abimukira ba magendu banyuramo baturutse imihanda yose y’isi.

Perezida Biden yari yarahagaritse ibikorwa byo kurwubaka.

Mu rwego rwo gushyira ingufu nyinshi ku kibazo cy’abimukira, iteka rizavuga ko Amerika iri mu bihe bidasanzwe kugirango bihe umukuru w’igihugu ububasha bwo gufata ku ngengo y’imali ya gisirikare no kuyikoresha mu kubaka urukuta, kohereza ingabo ku mbibi z’Amerika na Mexique, no gukoresha igisirikare mu bikorwa byo gusubiza abimukira hanze y’Amerika.

Mu minsi ishize, abanyamakuru babajije Trump icyo azakora ku munsi wa mbere ku bibazo by’abimukira, ahita asubiza atajuyaje, ati:“Ni ugufunga umupaka.”

Uretse ibyo, Trump azahagarika uburenganzira bwo kugira ubwenegihugu kuva umwana akivuka.

Itegeko nshinga rya Leta zunze ubumwe z’Amerika rivuga ko “umuntu wese uvukiye ku butaka bwayo ari umuturage wayo kavukire.”

Bityo, abana bavukira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ku babyeyi bahatuye badafite ibya ngombwa, abavuka ku babyeyi bahari ari ba mukerarugendo, abanyeshuli, abalimu n’abandi bakozi bose b’abanyamahanga baba bateganya kuzasubira mu bihugu cyabo kavukire, nabo ni Abanyamerika kuva bakivuka.

Barimo n’abana b’abagore b’abanyamahanga baza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no kuhabyarira gusa kugirango uwo mwana abe afite uburenganzira kavukire bwo kuba Umunyamerika.

Trump yamye avuga ko nabyo ari umuyoboro abantu b’imihanda yose y’isi banyuramo nk’inzira y’ubusamo.

Yigeze ati:”Nzasinya iteka risobanurira neza inzego zo ku rwego rw’igihugu ko zigomba kumva neza itegeko, ko abana bazavuka ku babyeyi bari mu gihugu badafite ibya ngombwa batahita bitwa Abanyamerika gutyo gusa! Iteka ryanjye rizakuraho kandi ikizwi nk’ubukerarugendo bwo kubyara”.

“Bituma abantu ibihumbi amagana n’amagana bava imihanda yose y’isi, bakaza kwirunda mu mahoteli mu minsi ya nyuma bategereje kubyara kugirango abana babo babone ubwenegihugu, no kugirango nabo ubwabo bazabigendereho, maze bazaze kwibera abimukira.”

Bamwe mu bahanga mu by’amategeko n’ibya politiki n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko iteka ry’umukuru w’igihugu ridashobora kuvuguruza itegeko nshinga. Basobanura ko rishobora kuzaregwa mu nkiko.

Iteka, cyangwa se amateka menshi, arebana n’iby’abimukira si yo yonyine Perezida Trump ateganya gusinya ku wa mbere.

Andi arebana n’iby’ingufu nk’izituruka kuri peteroli n’umwuka wa gaze n’ibidahumanya ikirere.

Afite umugambi wo kongera gukura Amerika mu masezerano y’i Paris ku mihindukire y’ibihe.

Mu yindi migambi azashyiraho ku munsi wa mbere cyangwa se mu minsi mike cyane izakurikiraho, harimo n’imisoro n’amahoro ku bicuruzwa biva hanze byinjira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, by’umwihariko mu Bushinwa, Canada na Mexique.

Perezida Trump ateganya kandi, akimara kurahira, guhita atangira gusinya amateka aha imbabazi bamwe na bamwe mu bayoboke be bafitanye ibibazo n’inkiko kubera uruhare bagize mu gitero cyo ku ngoro y’inteko ishinga amategeko y’igihugu kw’itariki ya 6 y’ukwa mbere 2021.

Mw’itangazo yashyize ahagaragara, umuvugizi we Karoline Leavitt aragira, ati:“Abaturage ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bizere ko, nk’uko bizera amabanki, Trump azakoresha ububasha ahabwa n’itegeko nshinga nk’umukuru w’urwego nshingwabikorwa rw’igihugu guhera ku munsi wa mbere na mbere, ashyire mu bikorwa ibyo yabasezeranyije mu gihe yiyamamazaga.” (VoA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *