Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda icyarimwe n’Imfura ya Perezida Yoweli Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga.
Gen Muhoozi ukunze kutavugwaho rumwe bitewe n’ibyo yandika ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, kuri iyi nshuro yanditse amagambo yakomeje kugarukwaho n’abatari bacye.
Yagize ati:“Afande Paul ni Uncle wanjye. Nzarwanira Uganda ndetse n’u Rwanda. Ndabakunda mwese! Murare neza!”.
Aya magambo yasamiwe hejuru n’abatari bacye, bibaza impamvu yayanditse. Ni mu gihe u Rwanda ruhanganye n’igitutu mpuzamahanga kirushinja kugira uruhare mu gufasha Umutwe wa M23 mu Ntambara uhanganyemo n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo [FARDC].
Gusa, mu bihe bitandukanye, u Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko ibi rushinjwa nta shingiro bifite.
Gen. Muhoozi akunze gutangaza ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul ari Nyirarume, bityo muriiyi nyandiko yashyize kuri X ntagushidikanya ko izina Paul yanditse ariwe yashakaga kuvuga.
Ku byo kurwanira Uganda yavugaga, ntagitunguranye kirimo, kuko nk’Umugabo mukuru w’Ingabo, inshingano nyamukuru ari uguharanira ituze n’umutekano w’Igihugu cye [Uganda].
Benshi mubakurikiranye ibyo yatangaje by’umwihariko Abanyarwanda, babisamiye hejuru ndetse bamusubiza ko nabo bamukunda, ndetse banamwifuriza ibyiza nk’uko nawe yabibifurije.
Gen. Muhoozi utihishira mu kugaragaza urwo akunda, yabigaragaje mu bihe bitandukanye ubwo yerekezaga i Kigali avuye i Kampala.
Inshuro iheruka n’iya tariki ya 20 Werurwe [3] 2025, icyo gihe yakiriwe n’umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga.
Gen. Muhoozi n’umwe mu bagize uruhare mu kuzahura Umubano w’u Rwanda na Uganda nyuma y’igihe kinini utifashe neza. Ibi byagaragazwaga no gufunga Imipaka ihuza ibihugu byombi.
U Rwanda rwavugaga ko rwavunze Imipaka iruhuza na Uganda kuko iki gihugu cyahaye Indaro abagabye ibitero mu Majyaruguru yarwo.
Rwakomezaga ruvuga ko n’ubwo bafashwe bagafungwa, kurekuwe bagasubira mu bikorwa byo guhungabanya umutekano warwo.
Nyuma y’Imyaka itatu yo kurebana ay’Ingwe, Imipaka yarafunguwe. Tariki ya 31 Mutarama 2022, inkuru yabaye impamo, Abanyarwanda n’Abagande bongeye kwambuka Imbibi z’Ibihugu byombi.
Byakozwe nyuma y’uruzinduko rwa Gen. Muhoozi i Kigali. Icyo gihe yari akiri Umujyanama wa Se, Perezida Museveni.
