Nyuma yo kongera amasezerano muri AS Kigali, Shabani Hussein yerekeje muri Al Taawon

0Shares

Shabani Hussein uzwi ku izina rya Tshabalala wari rutahizamu w’ikipe y’Umujyi wa Kigali, AS Kigali, yerekeje mu ikipe ya Al Taawon yo mu gihugu cya Libya, aho yayisinyemo amasezerano y’imyaka ibiri.

Ku myaka 32, Tshabalala wari umaze hafi ibyumweru bitatu muri Libya, yemeranyijwe n’iyi kipe kuzayikinira kugeza tariki ya 25 Kamena 2025.

Uyu rutahizamu mpuzamahanga w’ikipe y’Igihugu y’Uburundi, asanze muri iyi kipe Haruna Niyonzima babanye muri AS Kigali, we wayerekejemo muri Kamena y’Umwaka ushize w’i 2022.

N’ubwo yari afitanye na AS Kigali amasezerano y’Umwaka umwe, impande zombi zemeranyijwe kuwusesa ku bwumvikane muri Kamena y’uyu Mwaka, kugira ngo bifashe Tshabalala kwerekeza muri Libya.

Mu Mwaka w’imikino w’i 2021/22, Tshabalala yabaye umukinnyi wahize abandi mu kunyeganyeza inshundura muri Shampiyona y’u Rwanda ubwo yakiniraga AS Kigali.

Mbere yo kwerekeza mu Rwanda, Tshabalala yakiniye amakipe arimo Vital’o y’i Burundi, ageze mu Rwanda ahera mu ikipe y’Amagaju FC, anyura muri Rayon Sports, Bugesera ndetse na AS Kigali.

Nyuma y’uko Umwaka w’imikino w’i 2022/23 usojwe, Tshabalala abaye umukinnyi wa gatatu wakinaga muri Shampiyona y’u Rwanda werekeje muri Libya, nyuma ya Manzi Thierry na Mugisha Bonheur bombi berekeje mu ikipe ya Al Ahli Tripoli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *