Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Marco Rubio, avuga ko Porogaramu ya PEPFAR itazavaho, ariko ko imikorere yayo igomba guhinduka.
Icyemezo cya Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika cyo guhagarika by’agateganyo imfashanyo mpuzamahanga mu gihe cy’amezi atatu cyateye impungenge cyane muri Afrika ko porogaramu ya PEPFAR yapfiramo.
Mu kiganiro yagiranye na Radio yitwa “SiriusXM Patriot” ifite icyicaro gikuru mu mujyi wa New York, minisitiri Marco Rubio yasobanuye ko PEPFAR itazafunga.
Yaravuze, ati:“Nshyigikiye PEPFAR kuva ndi mu nteko ishinga amategeko, n’ubu ndi minisitiri w’ububanyi n’amahanga”.
“Ni porogaramu dushaka ko ikomeza. Yego hari ibyo tugomba kuyibazaho. PEPFAR ikoze neza, ni porogaramu yagenda iba ntoya aho gukomeza gukura.”
Ibi biragusha ku byo aherutse gutangariza mu ruzinduko yarimo mu gihugu cya Costa Rica mu cyumweru gishize ko yakomoreye n’izindi mfashanyo za ngombwa cyane kugirango zigumeho.
“Twagumishijeho porogaramu zifite akamaro kw’isi, zituma Amerika igira umutekano, kandi igira ingufu kurushaho”.
“Niba porogaramu runaka itanga ibiribwa cyangwa imiti, n’ikindi icyo ari cyose kirengera ubuzima bw’abantu, niba yihutirwa, ikenewe aka kanya, ntabwo iri mu zahagaritswe.”
PEPFAR rero nayo yagumyeho. Ubundi PEPFAR bisobanuye “President’s Emergency Plan for AIDS Relief,” “Umugambi wihutirwa wa Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika wo kurwanya Sida”.
Perezida George W. Bush yawutangaje mu ijambo yagejeje ku gihugu, imbere y’inteko ishinga amategeko yo ku rwego rw’igihugu – Congress – imitwe yombi iteranye, kw’itariki ya 28 y’ukwa mbere 2003. Yayishyiriyeho Afrika.
“Kuri ubu, ku mugabane w’Afrika, abantu bagera kuri miliyoni 30 bagendana agakoko gatera SIDA. Barimo abana miliyoni eshatu batagejeje ku myaka 15 y’amavuko. Kubera ko SIDA ari nk’igihano cyo kwicwa, benshi ntibajya kwivuza. N’ababikoze bahita birukanwa. Abaganga barababwira ngo ntacyo twakumarira. Itahire wipfire”.
“Nta muntu ukwiye kumva bene aya magambo. Sida ishobora gukumirwa. Imiti ihagarika ubukana bwayo ishobora gutuma umuntu aramba imyaka myinshi. Birihutirwa guhangana vuba n’iki cyorezo mu mahanga. Ni yo mpamvu nifuza ko dushyiraho umugambi wihutirwa wo gufasha abaturage b’Afrika kurwanta Sida.”
Uyu mugambi ni wo PEPFAR. Muri disikuru ye icyo gihe, Perezida George Bush yasabye Congress kuwuha ingengo y’imali y’imyaka itanu ingana n’amadolari miliyari 15.
Yasobanuye ko yari igamije gufasha abantu miliyoni 7 kwirinda kwandura Sida, no guha imiti ihagarika ubukana bwayo abandi miliyoni ebyiri bari bayirwaye.
Ni ubwa mbere mu mateka y’isi igihugu kimwe rukumbi, ku giti cyacyo, cyari kihaye umutwaro uhanitse wo kurwanya icyorezo cy’akataraboneka.
Congress yahaye Perezida Bush ingengo y’imali yayisabye. Ndetse yagiye yongerera PEPFAR igihe cyo gukora ari nako iyongera ingengo y’imali buri myaka itanu, kandi yagura n’ibikorwa byayo no ku yindi migabane y’isi hirya y’Afrika.
Muri iki gihe, PEPFAR ikorana n’ibihugu 55 bitandukanye. Yatumye abantu miliyoni 26 bagendana ubwandu bwa SIDA bakomeza kubaho. Yatumye abana miliyoi 7.8 bavutse ku babyeyi barwaye SIDA baza kw’isi ari bazima.
Itera inkunga umugambi w’iterambere rirambye w’Umuryango w’Abibumbye w’uko mu mwaka wa 2030 SIDA itazaba ikiri icyorezo, ahubwo izaba ari indwara isanzwe nk’izindi zose zoroheje. (VoA)