Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2024, hakomeje shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu kiciro cya mbere hakinwa umunsi wayo wa cyenda.
Uyu munsi wabimburiwe n’umukino wahuje Kiyovu Sports na Gasogi United, amakipe yombi akaba yakiniye uyu mukino kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.
N’umukino warangiye Gasogi United iwegukanye ku ntsinzi y’ibitego 4 kuri 3. Abakunzi baruhago bawitabiriye bogeje amaso, kuko ni gake muri Shampiyona y’u Rwanda umukino ubonekamo ibitego 7.
Iyi ntsinzi yakomeje gushyira ahabi Kiyovu Sports no kurushako kwibazwaho n’abakunzi ba ruhago by’umwihariko abayifana, kuko ije ikurikira iyo yanyagiwemo na mukeba wayo w’ibihe byose, Rayon Sports, yayitsinze ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 8 wa Shampiyona wakinwe tariki ya 02 Ugushyingo 2024.
Muri uyu mukino, Gasogi United niyo yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Yawanendji Malipangu Christian Théodore ku munota wa 14, uyu yaje no gusubyamo ku munota wa 28.
Gusa, ku munota wa 18 w’umukino, Djuma Nizeyimana yaboneye igitego Kiyovu Sports, iki cyafashwe nk’icyayigaruye mu mukino n’ubwo cyabaye nka rya raha ry’akanya gato ritamara ipfa.
Kapiteni wa Gasogi United, Akbar Muderi yatsinze igitego cya kabiri cy’umukino ku munota 21, mbere y’uko Malipangu atsinda icya gatatu ku wa 28 nk’uko twabigarutseho.
Kiyovu Sports yakomeje guhanyanyaza n’ubwo itari ifite umutoza wayo Joslin Bipfubusa wahagaritswe, kuko ku munota wa 48, Desire Mugisha yishyuye igitego cya kabiri muri bitatu bari bamaze gutsindwa.
Ku munota wa 75 w’umukino, Malipangou yahaye umupira mwiza Danny Ndikumana watsinze igitego cya kane cya Gasogi United, mu gihe Pacifique Dufitimana yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya gatatu ku munota 87.
Nyuma y’iki gitego, abari bitabiriye uyu mukino nta kindi babonye, kuko umukino warangiye ari ibitego 4 bya Gasogi United kuri 3 bya Kiyovu Sports.
Mu mikino 9 imaze gukina, Kiyovu Sports ifitemo intsinzi 1, ikaba imaze gutsindwa imikino 8.
Uy musaruro ugayitse, uyishyira ku mwanya wa nyuma (16) n’amanota 3.
Amafoto