Abaturage bo mu Midugudu ya Ruhango na Murama mu Kagali ka Kigali, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, barataka igihombo batewe n’ubuyobozi bwa Site ya Kigali III.
Aba baturage bavuga ko hashize imyaka 2 irenga hashyizweho komite ya Site Kigali III, ariko kugeze ubu ikaba ntacyo yabamariye.
Bashingiye kuri ibi, barifuza ko ubuyobozi bwo hejuru bwabafasha hakagira ibikorwa n’ibikosorwa.
Amwe mu makosa bashinja ubuyobozi bwa Site arimo;
- Kuba nyuma y’imyaka irenga 2, umuyobozi wa Site yarahisemo kwishyura ba rwiyemezamirimo mbere y’abaturage.
Aha, bavuga ko yabikoze mu nyungu ze bwite bitari mu z’abaturage kuko aribo yari guheraho.
- Kuba ubuyobozi bwa Site bwarakoze amakosa mu gukata imihanda.
Kuri iyi ngingo, bavuga ko imwe mu mihanda yakuwemo, ndetse hakaba hari n’iyayobejwe mu nyungu z’umuyobozi aho kuba mu nyungu z’abaturage.
- Kuba ubuyobozi bukosoza imbibi bya hato na hato
Bavuga ko ibi bikorwa mu manyanga, by’umwihariko mu nyungu za bamwe barimo n’abo bita abakomeye aho gushyira umutarage ku isonga nk’uko bivugwa.
- Imbogamizi zijyanye n’ingurane zizahabwa abaturage
Bavuga ko hashize imyaka irenga 2 babariwe, ndetse ko amafaranga yataye agaciro.
Bakaba bifuza ko bayahabwa, mu gihe byakomeza gutinda hakazagenderwa kw’ivunjisha.
- Kuba iyi komite ireberera iby’abakire ndetse ikaba yaragurishije ubutaka bw’abaturage, ibindi ntibyiteho.
Bamwe mu bagura ubutaka muri Site ya Kigali III, bavuga ko amafaranga bakwa n’ubuyobozi bwa Site bajya bayahererwa inyemezabwishyu.
- Aba baturage bakomeza bavuga ko idindira rya Site Kigali ya III, biri mu maboko y’umuyobozi wa Site witwa Byariyehe Jean Baptiste kuko inshuro nyinshi akora bigendanye n’ibiri mu nyungu ze aho kuba iz’abaturage muri rusange.
Kuri iyi ngingo, bamushinja kwigarurira bumwe mu butaka bwabo abwita ubwa Site (Ibisigara).
Bimwe mu bibazo iri dindira ryateje abaturage
- Abaturage babayeho bakennye, biturutse ku kudahabwa ingurane zimaze imyaka 2 irenga.
- Bamwe babayeho mu cyera gati ku bwo kutabona uburenganzira bwo kugurisha imitungo yabo ngo bikenure
Ibyifuzo bafite
Basabye ko umuyobozi wa Site yahabwa igihe ntarengwa cyo kuba yakemuye ibi bibazo, atabikora akeguzwa hagashyirwaho ushoboye.
Barifuza kandi guhabwa ingurane ku byabo byangijwe, bagashaka ahandi bimukira bigishoboka, kuko mu myaka 2 ishize, amafaranga yikubye 2.
Bavuga ko ibiciro byagiye bihinduka cyane, ko bityo bazagorwa no kubyaza umusaruro ingurane bazahabwa.
Gukata imihanda ikarangira, kuko ibyakozwe byabaye nko gucira inzira amabandi, yazengereje abaturage.