Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bavuga ko bibagora kubona serivisi z’ubutaka by’umwihariko kubona ibyangombwa byo kubaka, ndetse no kutamenya igishushanyombonera cy’akarere ngo basobanukirwe ahagenewe imiturire cyangwa ahagenewe ubuhinzi.
Rudahunga Aimable atuye mu Murenge wa Busasama, avuga ko amaze imyaka 9 asiragira mu nzego z’ibanze ashaka icyangombwa cyo kubaka.
Ni ikibazo ahuriyeho na Mukabutera Viviane na we umaze imyaka 12 ngo ashaka kubaka.
Uretse mu murenge w’Umujyi wa Nyanza, serivisi zitanoze mu butaka zinavugwa no mu yindi mirenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka batangiye kuvugurura igishushanyo mbonera, no gukosora amwe mu makosa agaragara mu gutanga serivisi ku baturage.
Mu bushakashatsi Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB buherutse gutangaza ku bijyanye na serivisi z’ubutaka n’imiturire mu Ntara y’Amajyepfo, abaturage b’Akarere ka Nyanza bagaragaje zimwe mu nzitizi zo kutabonera amakuru ku gihe ku cyo ubutaka bugenewe gukoreshwa ku gipimo cya 52.2%.
Gusa Gisagara na Ruhango ni two turere mu Ntara y’amayepfo hagaragaye abaturage banenga cyane ko badahabwa amakuru ku bishushanyo mbonera by’ubutaka.
Aka karere ka Ruhango ni na ko kagaragajwe na RGB kuba haba hari ruswa mu bijyanye na serivisi z’ubutaka ziri ku gipimo cya 11.2%.
Kugeza ubu uturere twose uko ari umunani two mu Ntara y’Amajyepfo twamaze kubona ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka, igisigaye ni ugukomeza kubisobanurira abaturage. (RBA)