Nyamasheke: Yafashwe amaze kubaga Ihene y’Umuturanyi bayimwambika mu Ijosi

0Shares

Umugore utatangajwe amazina wo mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba bw’Igihugu, yafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane amaze kubaga Ihene y’Umuturanyi we, nyum yo kumara Ijoro ryose bayishaka bayibuze.

Mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kanjongo, Akagari ka Kibogora, mu gitondo cy’uyu wa Kane nibwo Umugore utatangajwe amazina yafatanywe Ihene y’Umuturanyi amaze kuyibaga.

Uyu yafashwe ubwo Irondo ry’Umudugudu n’Umuyobozi w’Umudugudu batangiraga gushaka iyo Hene, nyuma y’uko nyirayo yari amaze kubabwira ko yibwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Akagari ka Kibogora, Niyonsenga Marie Louise, aganira n’Itangazamakuru kuri iki ikibazo, yavuze ko iperereza ryahise ritangira nyiri ukwibwa amaze gutaka.

Niyonsenga yagize ati:

Ubuyobozi bw’Umudugudu n’Irondo ry’Umudugudu bahise batangira gushakisha iyo Hene, bayisanga mu Rugo rw’uyu Mugore utatangajwe amazina, ahagana mu ma saa Munani z’Ijoro yamaze kuyibaga.

Uyu muyobozi w’Akagari yakomeje avuga ko atari ubwa mbere uyu muturage yiba, kuko mu bihe bishize yafatanywe indi Hene atangiye kwishyura uwayimuhaye.

Niyonsenga yaboneyeho gushimira abaturage bo muri aka Kagari kuba batahishirije uyu mugore, akomeza abasaba gukomeza kuba maso kandi bakajya barinda ibyabo.

Uyu mugore akimara gufatwa, yahise ajyanwa ku Biro by’urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku rwego rw’Akagari ka Kibogora kugirango akurikiranweho.

Niyonsenga yasoje asaba abaturage gukura Amaboko mu Mifuka bagakora, aho gutegera kwiba ibyo abandi aruhiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *