Nyamasheke: Urugo rwa Pasiteri rwasanzwemo Umwana w’Imyaka 16 yapfiriye mu Mugozi

Tuyizere Amos Amos wo mu Karere ka Nyamasheke, yasanzwe mu Mugozi yapfuye, bikekwa ko yaba yiyahuye.

Iyi nkuru y’incamugongo, yamenyekanye tariki ya 11 Gicurasi [5] 2025, mu Murenge wa Macuba mu Mudugudu wa Cyijima mu Kagali ka Vugangoma.

Mbere yo gusangwa mu Mugozi, Tuyizere yabaga kwa Pasiteri Ntaganira Fabien, akora akazi ko kwahira Ubwatsi bw’Amatungo.

Tuyizere yatangiye aka kazi ko kwahirira Amatungo, nyuma y’uko n’ubundi we na Nyina bari basanzwe bafatanya gukorera uyu Mupasiteri, ariko bakaza kuhava.

Nyuma yuko bahavuye, Amos yagiye gushakisha imibereho i Kigali, ariko ntiyahirwa.

Yahisemo gusubira i Nyamasheke, amaze kuhagera, Nyina yasabye Pasiteri ko yamurera nk’umwana we, arabyemera.

Tariki 10 Gicurasi [5] 2025, Amos yagiye iwabo gusura nyina ariko ntiyahatinze kuko yahise agaruka kwa Pasiteri, yasize abwiye mama we ko agiye kwahirira amatungo kuko ntawundi yasizeyo wo kubikora.

Uyu munsi, Pasiteri n’umugore we biriwe ku Rusengero rwa ADEPR Muramba, ari naho basanzwe basengera mu rwego rwo kwitegura amateraniro yo ku Cyumweru.

Ahagana Saa tatu z’ijoro, Umugore wa Pasiteri yaratashye, ageze mu rugo asanga Amos ari kumva Radiyo, ajya kuryama.

Saa Cyenda n’iminota 50 z’igicuku, umugore wa Pasiteri yabyutse agiye mu bwiherero, akabona icyumba cya Amos gifunguye n’itara riri kwaka, arebye abona ari mu mugozi uzwi nka Mushipiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba, Munezero Ivan, yabwiye Ikinyamakuru Imvaho Nshya ko bakibimenya bahise bajyanayo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaba cyateye Amos kwiyahura.

Yagize ati:‘‘Basanze yiyahuje Imishipiri yazingazinzemo utuntu twishi akoramo ikiziriko. Umubyeyi we n’uyu Mupasiteri wamubanaga mu rugo, batubwiye ko nta mpamvu n’imwe bakeka yari kumutera kwiyahura kuko ntayo yabagaragarije, kuko ngo yari umwana w’imico myiza, anafashwe neza nk’umwana wo mu rugo.’’

Munezero yasoje agira abaturage inama yo kwirinda kwiyambura ubuzima ku mpamvu iyo ariyo yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *