Akarere ka Nyamasheke gaherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, ni Akarere kabumbatiye ibyiza nyaburanga ariko kakagira n’amateka akomeye kuko ari ho Umwami Kigeri IV Rwabugiri yizihirije Umuganura imyaka 7.
Rwabugiri yavutse 1853 atanga 1895. Yari afite ingo nyinshi hirya no hino mu Rwanda, harimo izubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, aho yateguriraga ibitero yagabaga hakurya yacyo.
Ibigabiro by’umwami Rwabugiri biherereye mu Mudugudu wa Gikuyu, Akagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.
Mu ngo za Rwabugiri, urw’i Nyamasheke ruzwi cyane cyane kubera impamvu zitandukanye nkuko Inteko y’Umuco ibitangaza.
Igihe Umudage Comte Von Gotzen yazaga mu Rwanda bwa mbere, Rwabugiri yari i Nyamasheke ahava ajyanywe no kumwakirira i Kageyo (mu Karere ka Ngororero) muri Gicurasi 1894.
Nyuma y’uruzinduko Rwabugiri yagarutse i Nyamasheke ahakorera imihango y’umuganura muri Kanama 1894, birangiye atabara i Bunyabungo.
Umusaza Samvura Gaetan uvuga ko afite imyaka 83 (Ntahamanya nayo) yahamirije Imvaho Nshya ko Umuganura kuva kera wizihizwaga.
Yagize ati: “Twaganuraga amasaka, tukanywa amarwa, tukabyina, tukanezerwa twishimira ko dusaruye. Umuganura ntabwo ari ibintu bahimbye ubu, byari bisanzwe uretse ko abazungu bakomeje kujya babirwanya.
Umwana wawe yejeje imyaka ntakuganuze uri umubyeyi we, ubwo yaba ari mwana ki?”
Avuga ko Rwabugiri yabanzaga kuganura i Bwami i Nyanza, yamara kuganura i Nyanza hanyuma bikaza mu batware n’ingabo ze na bo barya Umuganura.
Ahitwa i Rubengera mu Karere ka Karongi hafi neza y’Akarere ka Rutsiro ahizihirizwa Umuganura uyu munsi tariki 04 Kanama 2023, Rwabugiri yahizihirije Umuganura inshuro 7.
Mu 1874, 1875, 1879, 1880, 1881, 1891 na 1892. Ni mu gihe mu 1894 Umuganura yawizihirije i Nyamasheke.
Ntagwabira Andrée, Umushakashatsi w’amateka ashingiye ku bisigaratongo mu Nteko y’Umuco, asobanura ko iyo i Bwami bajyaga kwizihiza Umuganura, abaraguzi baraguraga bakereza umurwa uzizihirizwamo Umuganura.
Avuga ko i Nyamasheke mu Bigabiro bya Rwabugiri ari hamwe mu ngo ze yari yarubatse kubera impamvu z’umutekano w’Igihugu, yahateguriraga ibitero byo kugaba hakurya.
Akomeza agira ati: “Ku bijyanye n’Umuganura, yahizihirije Umuganura mu mwaka 1894. Ni Umuganura yizihije nyuma yo kwakira Von Gotzen i Kageyo. Ni hamwe mu hantu Rwabugiri yizihirije Umuganura mbere y’itanga rye”.
Inteko y’Umuco itangaza ko Leta yongeye gushyira imbaraga mu muco mu kuwuha imbaraga mu minsi Abanyarwanda bizihizaga kera bigatuma basabana, bunga ubumwe, bigatuma bongera kumva isano muzi iri hagati y’Abanyarwanda.
Ntagwabira ati: “Ibyo ni byo Leta yongeye gushyiramo imbaraga natwe rero abaturage bo muri aka Karere icyo twifuza ni uko bakwiye kumva izo mbaraga Leta ishyiramo”.
Aha ni ho ahera avuga ko uruhare ari urw’abaturage mu gusigasira ayo mateka n’Umuco Nyarwanda.