Nyamasheke: Minisitiri Bizimana yasabye Abaturage kwitabira gahunda za Leta

0Shares

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yibukije abatuye Akarere ka Nyamasheke kwitabira gahunda za Leta uko bikwiye, ndetse bakanirinda inyigisho zibayobya kuko biri mu bidindiza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda muri aka Karere. 

Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa muri aka Karere mu biganiro bigamije gushakira umuti ibikibangamiye ubu bumwe.

Omer Mayobera, umushakashatsi mu Muryango Alert International, mu bushakashatsi wakoze, hari byinshi basanze bikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda muri Nyamasheke, nko kuba hari ahakigaragara ivangura rishingiye ku moko, inyigisho ziyobya n’ibindi.

Muri uku Kwezi kwahariwe ubu bumwe n’ubudaherwa bw’Abanyarwanda, ihuriro ryabwo mu Karere ka Nyamasheke, rirarebera hamwe icyaba igisubizo kuri izi mbogamizi.

Ubwo yatangizaga ibi biganiro, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yikije kuri bamwe mu bakomoka mu cyahoze ari Cyangugu bari hanze y’igihugu bakomeje gukwirakwiza imvugo z’urwango zihakana zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibigira uruhare mu gusenya ubumwe.

Gusa asanga hari inzira imwe kandi yoroshye yo kugera ku bumwe n’ubudaheranwa byuzuye, mu gihe abaturage bareba ku mwihariko w’amateka yabo ndetse bakitabira gahunda za Leta uko bikwiye.

Ukwezi k’Ukwakira kose kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, ibi biganiro ku rugendo rwo kugera byuzuye kuri iyi ntego biraba mu gihe ubushakashatsi bwo muri 2021, bwagaragaje ko ubu bumwe n’ubudaheranwa bigeze ku kigereranyo cya 94.6%. (RBA)

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *