Nyamasheke: Basabwe kwitandukanya n’ubushyamirane bukirangwa mu Miryango

0Shares

Abatuye mu Karere ka Nyamasheke basabye ko hagira igikorwa mu maguru mashya ngo amakimbirane yo mu miryango acike burundu kuko kuri ubu habarurwa ingo zisaga 400 zibanye mu makimbirane.

Amakimbirane yo mu miryango itandukanye mu Karere ka Nyamasheke agaragazwa nk’intandaro ubuzima bw’abayigize mu kaga.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, mu Kagari ka Shara mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, havuzwe inkuru y’umugore wari usanzwe atabana neza n’umugabo we, wamuhengereye asinziriye amukata igitsina akoresheje urwembe.

Amakuru y’ibanze avuga ko byaturutse ku makimbirane bari basanzwe bafitanye mu rugo rwabo.

Amakimbirane nk’aya aganisha ku kuba umwe mu bashakanye yakwamburwa ubuzima, abatuye i Nyamasheke bavuga ko akomoka ku businzi bwabase benshi ndetse bunakurikirwa no kutizerana kuvamo no gucana inyuma.

Ni ikibazo gihagaritse imitima ya bamwe ku buryo basanga bikomeje bitya ntaho umuryango waba ugana, ahubwo hakwiye gushakwa igisubizo mu maguru mashya.

Abaturage baganiriye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru dukesha iyi nkuru, bagaragaje ko mu gihe urugendo rwo gukemura amakimbirane rudakunze buri umwe yakagiye aba ukwe aho kuba havamo kwicana.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buhamya ko buticaye ubusa kuri iki kibazo dore ko nabwo bwatunguwe no kumva umugore ugerageza gushahura umugabo we.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamashake, Mupenzi Narcisse, yavuze ko bari gufata ingamba zo kugukumira ibibazo by’amakimbirane n’ingaruka zayo, ashimangira ko zigomba kugirwamo uruhare n’inzego zitandukanye.

Mu mwaka ushize wa 2024, Akarere ka Nyamasheke kari gafite ingo 1200 zari zibanye mu makimbirane, kimwe cya kabiri cyazo ni abaturage babanaga badasezeranye.

Muri zo, ingo 68 zamaze gusezerana bituma umubare w’abakiri mu makimbirane ugabanuka aho ubu hasigaye izisaga 400.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *