Nyamagabe: Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wizihijwe basabwa kubaha no gufata Ibyemezo bikwiye mu byo bakora

0Shares

Nk’uko bisanzwe bikorwa guhera mu 1991, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika wemeje tariki ya 16 Kamena nk’itariki yo kwibuka no kuzirikana umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, ibi bikaba bikorwa mu kuzirikana abana b’Abirabura biciwe i Soweto muri Afurika y’Epfo mu 1976, ubwo bigaragambyaga ku bazungu bayoboraga iki gihugu, bashaka uburenganzira bwabo, aho kububaha bakabamishamo urusasu.

Mu rwego rwo kuzirikana uyu munsi, nk’uko byakozwe ku rwego rw’Igihugu, Akarere ka Nyamagabe ho mu Ntara y’Amajyepfo nako kifatanyije n’abana kuwizihiza mu Birori byabereye kuri Sitade ya Nyagisenyi. Abanyeshuri mu bigo bitandukanye muri buri Murenge ugize aka Karere bawizihije, babifashijwemo n’abakuru.

Wizihijwe hamurikwa bimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere Ireme ry’Uburezi no gutyaza Abanyeshuri barangiza ayisumbuye kujya ku Isoko ry’Umurimo by’umwihariko abiga ibijyanye n’amasomo y’Imyuga n’Ubumenyingiro, hadasizwe inyuma n’Ubumenyi rusange.

Yitsa ku nsanganyamatsiko y’uyu Munsi ‘Uburenganzira bw’Umwana mu Isi y’Ikoranabuhanga’, Meya Niyomwungeri Hildebrand, yagize ati:“N’ubwo ari byiza gukoresha Ikoranabuhanga, ababyeyi mugomba kwitonda ndetse mukagenzura neza abana mu gihe bari kurikoresha”.

Yungamo ati:”Isi y’Ikoranabuhanga, n’Isi ikomeye. Isaba gushishoza. Iyo rikoreshejwe neza rigereranywa n’ibiryo bihiye. Abahanga bavuga ko ibyo turibonamo biha umwana ibiryo bihiye, kandi umwana wese uri hano ari mu kigero cyo kugirango avumbure, ashakishe, afate akondo akabumbe, abone ko haza kuvamo akantu kameze nk’agakombe. Ariko Digital Environment ibikwereka bibumbabumbye noneho ntugire ubushake bwo gukora mu kondo. Ndasaba urubyiruko gukoresha Ikoranabuhanga neza, mu bibafitiye akamaro. Icyo gihe ntabwo rizagira icyo ryangiza ku bana bacu.”

Yaboneyeho gusaba abana n’Urubyiruko rwitabiriye uyu munsi kubaha ababyeyi no kwitoza gufata ibyemezo bizabafasha gukunda umurimo no gutegura neza ejo habo hazaza.

Yasoje ijambo rye ashimira ibikorwa bitandukanye byamuritswe, yitsa by’umwihariko ku byamuritswe n’amashuri y’Imyuga n’asanzwe.

Aha, yagize ati:”Imibare dufite uyu munsi itwereka ko 92% y’abanyeshuri bavuye mu mashuri y’Imyuga iyo barangije bahita babona akazi. 78% bajya mu kazi, 14% bajya mu mashuri akurikiyeho. Ibi biduha umukoro nk’ubuyobozi ko dufatanyije n’amashuri harebwa uburyo dushobora gukomeza Isoko mu Karere”.

Mu gihe amashuri adodesha Uniforume, dushobora kwifashisha abarangije amasomo y’Ubudozi muri aka Karere bagahabwa akazi.

Mu izina ry’abana bagenzi be, Ntwari Nelson yabasabye kudashukwa n’Isi y’ibyiza by’Ikoranabuhanga, ahubwo ko bagomba kurikoresha neza mu bibafitiye umumaro kandi bibafasha gukura no kwitwara neza.

Amafoto

Abanyeshuri biga Imyuga n’Ubumenyingiro basobanuraga imikorere y’Ibyuma by’Imodoka

 

Abanyeshuri biga muri Ecole de Science Nyamagabe, basobanuraga uburyo bakora ibikoresho binyuranye birimo ‘Isabune, Imibavu, Siraje n’ibindi bifashishije Ikoranabuhanga

 

Meya Niyomwungeri yasobanurirwaga imikorere y’Ibyuma bikoreshwa hapimwa Imihanda

 

Abana bo mu Ishuri ribanza rya SOS bakinnye Ikinamico ijyanye no kurwanya Ihohoterwa ry’abana

 

Meya Niyomwungeri n’Umuyobozi w’Umurenge wa Gasaka, Nsabimana Boniface basobanuriwe uburyo Icyuma gipima Umuhanda gikora

 

Abanyeshuri biga muri GS Mulico bakoze Umutambagiro bamurika bimwe mu bikoresho bifashisha banoza Umurimo

 

Abanyeshuri biga kuri GS St Kizito Gikongoro bakoze Umutambagiro

 

Bamwe mu bana bari bitabiriye uyu munsi, bawukurikiranye batuje

 

Ntwari Nelson wavuze ahagarariye abana mu Karere ka Nyamagabe, yabasabye kurangwa n’Ikinyabupfura no kubaha.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *