Kuri uyu wa 08 Nyakanga 2023, muri Diyosezi ya Gikongoro Paruwasi ya Mbuga hatangiwe Isakaramentu ry’Ubusasesiridoti mu kiciro cya mbere (Ubudiyakoni) n’icya kabiri (Ubupadiri).
Aya Masakaramentu yombi yabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatangiye ku isaha ya saa 10h00, mu kibuga cy’umupira w’amaguru cya Paruwasi ya Mbuga.
Iki Gitambo cyatuwe na Nyiricyubahiro Mgr Célestin Hakizimana, Umushumba w’iyi Diyosezi.
Muri iyi Misa, Musenyeri Hakizimana yatanze Isakaramentu ryo ku rwego rwa mbere (Ubudiyakoni) kuri Faratiri TWIZEYIMANA Regis, wahise aba Diyakoni.
Mgr Hakizimana yatanze Isakaramentu ry’Ubupadiri ku Badiyakoni babiri, Diyakoni Nakayo Agustin na Diyakoni NZIRORERA Juvenal.
Bombi bahise baba Abapadiri ba Diyosezi ya Gikongoro.
Nyuma yo guhabwa aya Masakaramentu, bibukijwe inshingano bahawe zirimo; Kwamamaza Ivanjiri.
Ni Ivanjiri bamamaza bayemera, ibyo bemera bakabikurikiza mu mibereho yabo yose.
Basabwe kandi kuba Umugaragu nk’uko Yezu Kiristu yabaye Umugaragu wa bose nk’uko Ivanjiri ya Matayo ibivuga igira iti:“Uwifuza kuba mukuru agomba kuba Umugaragu wa bagenzi be”.
Nyuma yo guhabwa iri Sakaramentu, bahawe Bibiriya nk’ikimenyetso cyo kwamamaza ijambo ry’Imana.
Bahawe kandi Agasahane kariho Ukaristiya n’Inkongoro irimo Divayi, nk’ikimenyetso cy’uko bagomba gutura Umubiri n’Amaraso bya Yezu Kristu.
Bavugiye hamwe n’abitabiriye iyi Misa, amasengesho bubitse Inda hasi, nk’ikimenyetso cyo guca bugufi imbere y’Imana.
Amafoto
Murakoze ku nkuru muduhaye. Ariko mukosore abi bintu. Nyiricyubahiro Musenyeri Céléstin HAKIZIMANA ntabwo yatanze isakaramentu ry’ubupadiri nyuma ya miss. Andika uti” muri iyo misa”……..
Ikindi ubudiyakoni ntabwo ari isakaramentu ryo mu rwego rwa mbere. Ni isakaramentu ry’ubusaseridoti ryo mu rwego rwa mbere.
Felicien turagushimiye ku gitekerezo cyawe cyiza Kandi cyubaka.
Mukomeze mukurikire inkuru tubagezaho Kandi nimwe dukorera.
Imana ibahe umugisha🙏