Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe, bwafashe icyemezo cyo gusenya inzu ya Mbonyumukiza Félicien nyuma yo gusanga yarayubakiye hejuru y’imyobo, irimo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Valens Ndagijimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, yatangarije Ikinyamakuru Kigali Today dukesah iyi nkuru ko icyemezo cyo gusenya iyi nzu cyafashwe nyuma yo gusanga uyu mugabo, Mbonyumukiza Félicien, yarubakiye inzu y’ubucuruzi hejuru y’umwobo urimo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso, ubu iyo ikaba yamaze gusenywa.
Yagize ati:“Nk’uko twari twabibatangarije mu cyumweru gishize, uyu mugabo twabonye aho yubatse inzuye ye y’ubucuruzi hiyashije abaturage batanga amakuru ko yubakiye hejuru y’umwobo, turebye dusanga harimo imibiri, dutangira kuyikuramo, kugeza na n’ubu turacyari muri icyo gikorwa kimaze iminsi 8”.
Gitifu Ndagijimana avuga ko bakomeje gushakisha ko nta handi haba hari ibyobo muri urwo rugo, baza kubona indi ibiri.
Ati “Iyi nzu y’ubucuruzi yari yubakiye hejuri y’imyobo 2 undi uri mu gikari cyayo, ariko hari n’indi myobo ibiri iri mu rugo rwe aho atuye, umwe wo mu gikari yari yubakiyeho ikiraro twakuyemo imibiri y’abantu batatu, undi uri ruguru y’inzu ye na wo tuzajya kurebamo ejo”.
Akomeza avuga ko mu makuru bakusanyije ari ko Mbonyumukiza Félicien yavuze ko iyo mibiri yabazwa murumuna we witwa Nkurunziza Faustin, ubu we yamaze gutoroka, akaba yarigeze no gufungwa. Uyu watorotse bagerageje kumuhamagara aritaba avuga ko iyo mibiri yabazwa mukuru we, ko na we nafatwa azatanga amakuru amwerekeyeho”.
Gitifu Ndagijimana avuga ko amakuru yatanzwe n’abaturage agaragaza ko iyo myobo yacukuwe nyuma ya Jenoside, ikaza kwimurirwamo iyo mibiri nyuma mu rwego rwo kuzimanganya ibimenyetso.
Kuva batangira iki gikorwa, hamaze kugaragara ibyobo bitanu kandi byose birimo imibiri y’abantu, bakaba bagikomeje gushakisha ko haba hari n’indi myobo.
Ati “Nk’umwobo twasanze mu gikari cy’inzu ye rwose nta muntu wavuye ahandi ngo ajye gucukura, cyangwa se ngo abe yajya kuhashyira umubiri w’umuntu ashaka kuzimanganya ibimenyetso. Ikigaragara Ni uko adashaka gutanga amakuru kuri iyi mibiri, naho ubundi bigaragara ko ari we wabikoze ndetse agashaka no kuzimanganya ibimenyetso ku gira ngo bitazamenyekana, ariko tuzakomeza kubaza abaturanyi be kugira ngo badufashe kumenya abo aribo no kumenya ababishe”.
Uwo muyobozi avuga ko imibiri babonye batabashije kumenya abo ari bo, ndetse imwe bagasanga yarangiritse kubera ibindi bintu bagiye babashyira hejuru birimo amase, imyanda itandukanye, ndetse hari naho basanze baragiye babagerekaho amabuye.
Ati “Nkukije imibiri imaze kugera ku murenge bigaragara ko mu isambu y’uyu mugabo Mbonyumukiza Félicien, hari imibiri myinshi n’ubwo usanga hari zimwe mu ngingo tugishakisha, kubera ko twagiye dusanga hari izibura, tugakeka ko yaba yarabimuraga akabazana muri iyo myobo izindi ngingo zigasigara aho bari mbere ariko turacyabikurikirana ngo tumenye amakuru y’ukuri”.
Nkurikiyumukiza Félicien w’imyaka 53 na Nsengimana Isaie w’imyaka 51, Nteziryayo Faustin w’imyaka 60, Murigande André w’imyaka 69, Munyambuga Gaspard w’imyaka 55, Bizimana Innocent w’imyaka 55 hamwe na Mbonyumukiza Félicien w’imyaka 67, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB Gasaka, ngo babazwe kuri aya makuru ariko bose barinangiye kugira icyo batangaza.
Aba bandi bafunganywe na Nkurikiyumukiza Félicien bagize uruhare muri Jenoside ndetse baranakatirwa, bari bitezweho kugira icyo batangaza ariko baracecetse.