Nyamagabe: Inyubako zubakiwe Ubukerarugendo bushingiye ku Mateka zimaze Imyaka 10 zidakoreshwa

0Shares

Abatuye ahazwi nko mu Kunyu mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, bibaza impamvu inzu zari zarahubatswe zirimo gusenyuka ubuyobozi bubirebera kandi zaratwaye amafaranga, zikaba zanakoreshwa ibindi aho gupfa ubusa nyuma y’imyaka isaga 10.

Izi ni inyubako ebyiri ziherereye hejuru y’umuhanda uva mu Murenge wa Tare ahitwa mu Gasarenda ukomeza ugana mu mirenge ya Musebeya na Buruhukiro. 

Imwe nto yo yaranasakambutse ku buryo isigaye ari itongo, iya kabiri yo ni inyubako nini igizwe n’ibyumba byinshi na salle nini, yo iracyasakaye ariko nayo irimo kwangirika.

Isigaye ari aho bahurira ingano kuko harimo ibisigazwa by’ibyatsi by’ingano, ikibumbano cy’inka cyari nk’ikirango cy’aka gace kazwi nk’akabagamo amazi aryohera inka, aborozi bita amazi ahiye, iki nacyo cyatangiye gusenyuka.

Abatuye muri aka gace n’abaturiye izi nyubako nabo babibona uku bakibaza icyabuze ngo izi nyubako zatwaye amafaranga ya leta zibyazwe umusaruro cyangwa se zihabwe abo zagirira akamaro.

Aba baturage basanga iki ari igihombo haba kuri Leta ariko no kuri bo ubwabo kuko aha hantu hakoreshwa icyo hagenewe byagira uruhare mu kwihutisha iterambere ryabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Ildebrand, avuga ko izi nyubako zari zaragenewe ubukerarugendo bushingiye ku mateka ajyanye n’inka y’aka gace. 

Aka ni agace kazwi nko ku munyu ahari iriba ngo kuva hambere ryashorwagaho inka ziturutse hirya no hino kuko ngo ryari rifite amazi ahiye, aya ni amazi aba arimo umunyu akaryohera inka cyane, ariko ngo uyu mushinga waje kunanirana.

Niyomwungeri akavuga ko barimo gutekereza ikindi izi nyubako zakoreshwa. Izi nzu zubattswe mu mwaka wa 2012, zari zatwaye miliyoni 116 Frw. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *