Nyamagabe: Gasaka na Mugano begukanye ’Umurenge Kagame Cup’, Abayobozi basabwa kugira ‘Siporo Umuco’

0Shares

Abayobozi b’imirenge igize Akarere ka Nyamagabe, basabwe kugira Siporo rusange Umuco, by’umwihariko bihereye ku Mudugudu.

Meya Niyomwungeri yavuze ko abitabiriye iyi mikino banyuzwe. Bityo ko, imbaraga zakoreshejwe ndetse n’izakoreshejwe Umwaka ushize, byaba umusingi wo kuzamura Umuco wa Siporo mu Mirenge, mu Tugari n’Imidugudu, cyane ko Siporo ari umuti w’Ubuzima buzira Umuze.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, ubwo hasozwaga Amarushanwa y’imiyoborere myiza, azwi nka ‘Umurenge Kagame Cup’.

Imikino ya nyuma y’iri rushanwa mu Karere ka Nyamagabe, yakinwe kuri uyu wa 23 Gashyantare 2025.

Ku rwego rw’Igihugu, iri Rushanwa ryatangirijwe mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, tariki ya 10 Mutarama 2025.

Hakinwe umupira w’Amaguru mu kiciro cy’abagabo n’icy’abagore.

Mu bagabo, Umurenge wa Gasaka ubarizwamo n’Umujyi w’Akarere ka Nyamagabe, wegukanye Igikombe. Mu gihe mu bagore cyatwawe n’Umurenge wa Mugano.

Gasaka yatsinze Nkomane ibitego 3-1, mu mukino wakiniwe kuri Sitade ya Nyagisenyi.

Abaturage b’iyi Mirenge yombi bari baje gufana Ari benshi,  Buri ruhande rushaka intsinzi. Abakinnyi nabo, ishyaka ryari ryose.

Iminota 45 y’igice cya mbere niyo yatanze Igikombe ku Murenge wa Gasaka, kuko ibitego byose aricyo byinjijwemo, mu gihe icya Nkomane kinjijwe mu gice cya kabiri.

Nyuma y’umukino, ibyishimo byari byose mu bakinnyi b’Umurenge wa Gasaka, bari bamaze kwegukana Igikombe.

Mu kiganiro bahaye THEUPDATE, bavuze ko umukino wari ukomeye, ariko bishimira intsinzi begukanye, inabahesha kuzahagararira Akarere ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Umwe muri aba bakinnyi yagize ati:“Mbere y’uko irushanwa ritangira, twariteguye bihagije n’ubwo n’andi makipe nayo byari uko. Kwegukana iki gikombe byadusabye gukoresha imbaraga zidasanzwe. Umutima wange uranezerewe. Ni igikombe dutwaye tugikwiriye kuko nta kipe n’imwe yigeza ibasha kudutsinda”.

Meya Niyomwungeri wari witabiriye isozwa ry’iyi mikino, yashimiye amakipe yayitabiriye, by’umwihariko Imirenge yegukanye Ibikombe.

Mu ijambo rye, yongeye gusaba ko kwirinda Ibiyobyabwenge byagirwa indahiro. 

Yagize ati:“Muzage mutanga amakuru yaho biboneka aho ariho hose, tubihashye”.

Yunzemo ati:“Ntabwo dushobora kugira imiyoborere myiza dufite Ibiyobyabwenge, tunywa, twitera, ducuruza, cyangwa duhishira Ibiyobyabwenge. Ibiyobyabwenge ntabwo bireba abo mu Mujyi gusa. Bireba twese”.

Imikino y’Irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup, yashyizweho igamije kuzamura no kugaragaza impano z’abakinnyi mu mikino inyuranye, aho abatagize amahirwe yo gukina mu makipe azwi imbere mu gihugu biyerekana.

Uretse kuzamuta impano, agamije gushimangira imiyoborere myiza u Rwanda rufite, rukesha Perezida Paul Kagame.

Iyi miyoborere, ikaba ifasha abaturage gusabana no kuganira ku cyabateza iterambere.

Amafoto

Ikipe y’Abagabo y’Umurenge wa Gasaka, yahawe Igikombe na Meya Niyomwungeri 

 

Umurenge wa Mugano, wegukanye Igikombe cy’Abagore

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *