Nyamagabe: Depite Murumunawabo yasabye gukemura birantega zikigaragara mu guha Serivise Abaturage

Depite Murumunawabo Cécile yagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyamagabe ho mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, yifatanya nabo mu bikorwa bitandukanye byibanze mu kunoza imitangire ya serivisi no gushimangira indangagaciro zubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uretse ibi bikorwa, uru rugendo rwe rwari rugamije kurebera hamwe aho imiyoborere ishingiye ku baturage igeze, no gukemura ibibazo bishingiye ku mikorere y’inzego zegerejwe abaturage.

Muri ibi bikorwa, Depite Murumunawabo yari aherekekwe na Visi Meya w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Ubukungu, Habimana Thadée.

Bombi, basuye Ibiro by’Umurenge wa Musebeya, berekwa uko itangwa rya Serivise zirimo iz’Ubutaka, Imyubakire n’iz’irangamimerere bikorwa, aho bagaragarijwe ko zimaze gushinga imizi binyuze mu gukoresha Serivise y’Ikoranabuhanga ya Irembo.

Depite Murumunawabo yavuze ko yishimiye ko hari intambwe imaze guterwa mu kunoza imitangire ya Serivise.

Yanagarutse ku mbogamizi yagaragarijwe zirimo gutinda kwishyurwa kw’abakozi bunganira Leta mu gutanga Serivise z’ikoranabuhanga, ubuke bw’ibikoresho n’ikibazo cy’abaturage bagifite amakenga ku mikorere n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Ati:“Abaturage bakeneye Serivise zinoze, ariko kandi bagomba kumenya uruhare rwabo mu kuzishaka neza no kugira uruhare mu gukemura ibibazo biri mu nzego zibegereye. Bityo Demokarasi n’iterambere birusheho gushinga imizi.”

Muri uru ruzinduko kandi, Depite Murumunawabo yayoboye Inteko rusange y’Abaturage yabereye ku mu Mbuga y’Ibiro by’Umurenge wa Musebeya.

Iyi nteko yibanze ku ngingo zitandukanye zirimo ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, gukemura amakimbirane mu ngo n’indi miryango, kunoza imitangire ya Serivise n’uruhare rwa buri wese mu rugendo rw’iterambere ry’Igihugu.

Abaturage bamugaragarije ibyagezweho n’ibikwiye kongerwamo imbaraga, banashima ko Serivise zibageraho neza ugereranyije no mu myaka yashize.

Akomoza ku kamaro k’Inteko rsuange y’Abaturage, Depite Murumunawabo yashimangiye ko intego ari ugukomeza guhuza abaturage n’inzego zibayobora, bityo imiyoborere ikarushaho kujya mbere.

Iyi nteko yasize abaturage ba Musebeya bafite icyizere ko ibibazo byabo byumviswe, kandi ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi mu rugendo rwo kubaka Igihugu.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *