Abaturage bo mu mirenge ikora kuri pariki ya Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe bakoreye umushinga wa Border Line mu bikorwa byo gukora amaterasi, bavuga ko batswe n’ababakoreshaga amafaranga 5200 kuri buri umwe kugira ngo bayahereho bakora amakoperative, ariko ngo imyaka ibaye itatu izo koperative zidakozwe.
Aba baturage bavuga ko batangiye gukorera uyu mushinga mu mwaka wa 2021, bakora amaterasi hagamijwe gufasha abatuye mu mirenge itanu muri aka Karere kubona icyo bakora kibateza imbere kugira ngo batishora mu bikorwa byo kwangiza parike ya Nyungwe.
Muri uku gukora ngo basabwe gutanga amafaranga 5200 kuri buri wese uhakora kugira ngo bakorerwe amakoperative, ariko ngo baherutse batanga ayo mafaranga bayoberwa irengero ryayo.
Aba baturage bavuga ko igihe bamaze baratanze aya mafaranga ari kinini ku buryo bamaze guta icyizere cy’amakoperative, bagasaba ko bibaye byiza basubizwa amafaranga yabo bakoreye kuko n’akazi bakoraga kahagaze.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Thadee, avuga ko guhagarara ku mushinga byatewe n’ingengo y’imari yabaye nke ariko ko barimo gushakisha indi, naho ku cy’amakoperative ngo harimo kurebwa uko byanozwa bitakunda bakaba basubizwa amafaranga yabo.
Abakoreraga umushinga wa Border Line mu Karere ka Nyamagabe ni abo mu mirenge ya Kitabi, Uwinkingi, Buruhukiro, Gatare ndetse na Nkomane, bose hamwe basaga 1000, batanze amafaranga asaga miliyoni 5 Frw yo gushinga ayo makoperative. (RBA)