Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasaka, mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, bwasangiye n’abana bo mu miryango itishoboye, igize Utugali tw’uyu Murenge, irimo n’iyo mu Nkambi y’Impunzi ya Kigeme, abafite ubumuga butandukanye, bifurizwa Noheri na Bonane.Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 04 Mutarama 2025, kikaba cyakozwe ku nshuro yacyo ya gatatu.
Aba bana bari barimo abo ku Muhanda, abafite ubumuga butandukanye,ndetse n’abandi bafite imibereho itari myiza. Basangiye n’ubuyobozi amafunguro n’ibinyobwa bitandukanye.
Nyuma yo gusabana, bahawe ibikoresho by’Ishuri bazifashisha mu masomo y’igihembwe cya kabiri gitandira kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Mutarama 2025, Aho abana bo mu miryango yifashije bahaye Impano abana bo ku mihanda, abafite ubumuga n’abandi bafite ibibazo by’imibereho hagamijwe kubereka urukundo no kubafasha gukomeza kugira ikizere cyo kubaho.
Patience, Umwana wavuze ahagarariye abandi, yasabye bagenzi be kwitwara neza, gukora cyane ku ishuri bakabona amanota meza no gutangira amakuru ku gihe mu gihe bahuye n’ihohoterwa.
Ati:“Tuzarangwe n’ingamba nshya muri uyu Mwaka (2025). Tuzarangwe n’imyitwarire iboneye, irimo kugendera kure ingeso mbi zirimo no kunywa Ibiyobyabwenge. Ikigenzi, ntihazagira uva mu Ishuri muri twe, kuko ariko kabanda k’ahazaza hacu”.
Uwamariya Agnes, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, yabasabye kuzatsinda neza ku ishuri.
Ati:“Mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere, mbifurije Noheri nziza n’Umwaka mushya wa 2025. Gusangira namwe biratunezeza”.
“Gusangira namwe bigamije gukomeza kubitaho no gusigasira uburenganzira bwanyu, burimo ‘kubarinda kuva mu Ishuri, kujya mu Mihanda n’ihohohoterwa iryo ariryo ryose ryabakorerwa’”.
Uwamariya yasoje asaba ababyeyi bari bitabiriye ibi birori, kubahiriza inshingano zabo zirimo gutanga uburere bukwiye.
Ati:“Gutoza abana Indangagaciro z’Umuco nyarwanda bikwiriye kuba ihame. Muzaharanire kandi kugendera kure amakimbirane yo mu miryango, kuko agira ingaruka ku mibereho y’abana”.
Ababyeyi bitabiriye iri sangira, bashimiye Akarere n’Umurenge wa Gasaka, babonye ko abana bo mu Miryango itishoboye cyane abo mu Nkambi, n’abandi bafite ibibazo by’imibereho bagomba kwishimana n’abandi.
Umwe mu baganiriye na THEUPDATE utashimye gutangaza amazina ye, yavuze ko banejejwe n’iki gikorwa.
Ati:“Turanezerewe cyane. Iwacu mu miryango, ntabwo twagize amahirwe yo kwizihiza iminsi mikuru isoza Umwaka. Turashimira ubuyobozi bwatuzirikanye twe n’abana bacu. Iki n’ikigaragaza ko dufite Ubuyobozi bwiza kandi bwita ku baturage”.
Amafoto