Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yaburiye abagifite imyumvire y’Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Aha, yakomoje ku bakuze, bayibiba mu bakiri bato, avuga ko mu gihe batabireka, Ukuboko kw’Amategeko kubategereje.
Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye isozwa ry’imikino ya nyuma y’Irushanwa Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Akarere ka Nyamagabe.
Iyi mikino yasojwe kuri uyu wa 23 Gashyantare, igikombe cyegukanwa n’Umurenge wa Gasaka mu bagabo n’uwa Mugano mu bagore.
Yagize ati:“Ntabwo dushobora kugira imiyoborere myiza abantu batumvikana, batunze ubumwe ndetse baryana. Igitangaje, urubyiruko nirwo turi kubonana ibikorwa n’amagambo arimo Ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Yakomeje agira ati:“Abenshi n’abana bari hagati y’Imyaka 11-15, ntabwo twavuga ko babyibwiriza, bafite aho babikura. Ntabwo bashobora kubitekereza. Abakuru turi hano, mureke tureke guha abana bacu ubu burozi (Ingengabitekerezo ya Jenoside”.
“Aho Jenoside yagejeje u Rwanda ntawe utahazi, ni habi. Bityo, ntabwo ubuyobozi buzihanganira na rimwe umuntu wese ukwirakwiza Ingengabitekerezo yayo”.
Meya Niyomwungeri yasabye akomeje urubyiruko rwitabiriye iri rushanwa, kugendera kure Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ntacyo yabagezaho.
Yibukije ko kugendera kure iyi Ngengabitekerezo, bizabafasha mu rugendo rw’Umusingi w’Iterambere, nk’uko Perezida Kagame wayoboye Urugamba rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, adasiba kubyibutsa.
- Kubera iki Meya Niyomwungeri yaburiye abishora mu bikorwa byo gupfobya Jenoside
Mu minsi ishize, bimwe mu Bigo by’Amashuri yo muri aka Karere, byagaragayemo Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Urugero ruhamya ibi, n’urw’Abanyeshuri babiri bo mu Kigo cya Groupe Scolaire Gisanze, riherereye mu Murenge wa Tare, mu Kagari ka Buhoro.
Muri iki Kigo, aba banyeshuri bari kumwe na bagenzi babo icumi bari gukora Umukoro, bavuga amagambo arimo Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Uyu mukoro wari uw’isomo ry’Ikinyarwanda, ku mwandiko witwa “Jenoside ntizongere ukundi.”
Ayo magambo yavuzwe ubwo bari bageze ku kibazo kigira kiti:“Sobanura ibitera Jenoside, ingaruka zayo n’uko yakumirwa”
Umwana umwe w’umuhungu w’imyaka 16 yasubije ko “harimo n’ingaruka nziza”.
Yavuze ko “abantu babaye bake babona aho batura, ubutaka bwariyongereye, Igihugu cyaramenyekanye, kandi banatsemba ‘Imbéciles’ z’Abatutsi.”
Undi w’umuhungu bari kumwe, asubiza icyo kibazo yagize ati:“Hari abantu batari kuvuka iyo Jenoside itaba”.
Yageze n’aho avuga ko “hari abakobwa bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside”.
- Ibi byavuzwe byamekanye gute?
Umwana w’umukobwa wari muri iryo tsinda, byamwanze mu nda, yihutira kubibwira Umwarimu wabo (Ingabire Brigitte).
Yagize ati:“Wihanize bariya bana bavuze amagambo mabi”.
Ingabire yahise ajya muri rya tsinda kubaza abo bana bose uko bari icumi, bemeza ko bagenzi babo bavuze amagambo arimo Ingengabitekerezo ya Jenoside n’aba bana bombi barabyiyemerera.
Nyuma, yiyambaje Umuyobozi w’Ishuri, begera aba bana bababaza niba koko byavuzwe basanga ari ukuri.
Yahise abimenyesha ubuyobozi bw’Umurenge wa Tare n’inzego z’umutekano, abo bana bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Sitasiyo ya Tare.
Ibibazo nk’ibi kandi, biherutse kugaragara mu Kigo cya Groupe Scolaire Ngororero. Iki Kigo nacyo kiri mu Murenge wa Tare. Aha, hagaragaye ikibazo cy’ivangura mu bana bakigaho.
Bivugwa ko bari banze kwigana n’abana b’impunzi z’Abanye-Congo bahiga. Byakurikiwe n’ihagarikwa ry’abayobozi batatu bayoboraga iri Shuri. Bahagaritswe ku kazi guhera itariki ya 01 Gashyantare 2025.
Kugeza ubu, iri Shuri rifite ubuyobozi bw’agateganyo.
Nyuma y’ibi bibazo, muri aka Karere hatangijwe Ubukangurambaga bw’Ibyumweru bibiri, mu Bigo by’Amashuri bya Leta n’Ibyigenga 166.