Abagore 12 bahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bafungiye mu igororero rya Nyamagabe, bari bamaze iminsi bahabwa amahugurwa abategurira gusubira mu muryango Nyarwanda, batangaje ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu no kubana neza n’abo basanze.
Abarangije ibihano ku byaha bya Jenoside bahamijwe n’inkiko basubiye mu miryango yabo, bavuga inyigisho zinyuze mu mahugurwa bahawe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ku bufatanye n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora, RCS, mu gihe cy’iminsi 10 yabubatse ku buryo biteguye kubanira neza abo basanze bose ndetse no kubaka igihugu.
Bamwe mu bagize imiryango y’aba bagororwa nabo baje muri iki gikorwa cyo gusoza aya mahugurwa, harimo n’abiteguye kwakira abo mu miryango yabo bagiye guhita barekurwa.
Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Uwera Kayumba Alice, asaba abatashye mu miryango yabo kurangwa n’indangangaciro z’umuco Nyarwanda bakaba Abanyarwanda biteguye kubaka igihugu.
Abasoje aya mahugurwa bose hamwe uko ari abagororwa b’abagore 53, bashyikirijwe icyemezo cy’uko bayakurikiye, 12 bakaba ari bo bahise bafungurwa kuko barangije ibihano bakatiwe n’inkiko bakaba basubira mu miryango yabo kuri uyu wa Gatanu. (RBA)
Amafoto
